Byinshi ku Itsinda ‘Abapansiyone’ rikomeje kwibutsa abakuze ubuto

1 minute, 18 seconds Read

Mu minsi ishize, ku mbuga nkoranyambaga hakomeje kugaragara amashusho y’itsinda ry’Abanyarwanda rizwi nka Abapansiyone, rikurura benshi kubera uburyo baryoherwa no kubyina indirimbo za kera zizwi nka “karahanyuze”, bambaye imyambaro ijyanye n’igihe cya kera cyane cyane mu myaka ya 1980.

Abakurikirana ibikorwa by’iri tsinda bavuga ko ribibutsa ibihe byahise, by’umwihariko ku bantu bakuze bageze mu myaka ya 60 cyangwa hafi yayo, aho bashobora kwiyibutsa ubuzima bwabo bwo mu buto, igihe gusohokana n’inshuti cyangwa abakunzi byari igice cy’imibereho yabo ya buri munsi.

Nubwo Abapansiyone bagaragara nk’abasubiza abantu mu bihe bya kera, mu by’ukuri iri tsinda rigizwe n’urubyiruko rwahisemo kwigana no gusubiramo imibereho n’imyambarire byaranze abari abasirimu mu myaka ya 1980.

Mu kiganiro cyatangajwe n’igitangazamakuru IGIHE, bamwe mu bagize iri tsinda bagaragaje ko igitekerezo cyo kurishinga cyaturutse ku gushaka gukora ibintu bitandukanye kandi bishimisha abantu, by’umwihariko bigamije kubungabunga no gusubiza mu buzima bwa none umuco n’imyidagaduro yo mu bihe byashize.

Bavuga kandi ko gukorera hamwe byabafashije kubaka ubucuti, kongera ubumenyi mu bijyanye no gutunganya amashusho, ndetse bikaba byaranabafunguriye amarembo y’inyungu zinyuranye harimo kwamamaza no gukorana n’ibigo bitandukanye.

Ibikorwa by’iri tsinda bikomeje kwakirwa neza n’abatari bake, aho benshi bagaragaza ko bibafasha gusubiza amaso inyuma, bakanishimira uburyo urubyiruko rukomeje guhanga udushya dushingiye ku muco n’amateka by’u Rwanda.

Iri tsinda rigizwe na Ndayisaba Jean Marie Vianney uzwi nka Makanika washinze Itsinda Abapansiyone,Uwamaliya Jeannette uzwi nka Mushyushya muri iri tsinda, Patyno nabandi bajene bafite impano namazina akomeye mumyidagaduro

Abapansiyone

Reba video y’ikiganiro baherutse kugirana n’ikinyamakuru Igihe

About The Author

Inkuru bihuye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *