Iperereza kuri Ruswa ryiyongereye ku byaha DC Clement akurikiranyweho

1 minute, 35 seconds Read

Iperereza rikorerwa Niyigaba Clement, uzwi nka DC Clement, ryahawe indi nshuro ikomeye nyuma y’aho Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rugaragarije ko uyu mugabo ubu noneho atangiye gukurikiranwaho n’icyaha cya ruswa.

Ibi bije byiyongera ku byaha by’ibanze yari yafatiweho birimo kwangiza ibintu by’undi no kurwanya ububasha bw’amategeko.


​Iki kibazo cyatangiye mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Mata 2026, ubwo uyu mugabo yakwirakwizaga amashusho ku mbuga nkoranyambaga agaragaza inzu isenywa n’ubuyobozi mu Karere ka Gasabo.

Muri icyo gihe, DC Clement yashinjaga Akarere kurengera no kumusenyera ishuri avuga ko rifite ibyangombwa, gusa iperereza ryaje kumenyekanisha ko uyu mugabo atari we mpropuriyetari w’iyo nzu, ndetse n’ibyaugombwa yavugaga ko afite bitari mu miterere y’ubwubatsi nyirizina bwari buri kuhabera.


​Icyatumye isura y’urubanza ihinduka cyane, ni amagambo DC Clement ubwe yatangaje mu kiganiro yahaye umunyamakuru Ndambendore Valens mbere yo gufatwa. Muri icyo kiganiro, uyu mugabo yiyemereye ko yatanze amafaranga y’u Rwanda arenga 900,000 Frw ayaha itsinda ry’abantu yise “Abahigi”, kugira ngo bamufashe mu bibazo by’imyubakire mu Murenge wa Jabana.


​Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yasobanuye ko ibyo DC Clement yiyemereye ubwe bishobora kuba bishingiye ku gutanga ruswa kugira ngo akore ibinyuranyije n’amategeko cyangwa ahabwe serivisi mu buryo budaciye mu mucyo. Dr. Murangira yagize ati: “RIB yatangije iperereza ku cyaha cya ruswa, ikekwa kuba yaratanzwe kugira ngo hadakorwa ibyo amategeko ateganya.”


​Iri perereza rishya ririmo no gushakisha abandi bantu baba baragize uruhare mu kwakira aya mafaranga, barimo n’abakozi b’inzego z’ibanze bashobora kuba barahuje uyu mugabo n’abo yise “Abahigi”.

RIB yaboneyeho kwibutsa abaturage ko gutanga cyangwa kwakira ruswa atari umuti w’ibibazo, ahubwo ko ari inzira iganisha mu gihombo no gukurikiranwa mu butabera.


​Kugeza ubu, DC Clement aracyari mu maboko y’ubugenzacyaha mu gihe dosiye ye ikomeje gutunganywa kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha, aho azasobanura byimbitse iby’ayo mafaranga yemeye ko yatanze ndetse n’impamvu yamuteye kurwanya inzego zishinzwe kubahiriza amategeko.

About The Author

Inkuru bihuye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *