Nshuti Innocent, rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda “Amavubi” na Wedfaq Ajdabiya yo muri Libya, yambitse impeta umukunzi we, Uwase Nice bamaze igihe bakundana amusaba kumubera umugore.
Kuri iki Cyumweru, tariki ya 5 Mata 2026, ni bwo uyu mukinnyi yanyujije ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga ze buhuriyeho na bombi, abukurikiza amagambo yuje urukundo.
Yagize ati: “Ndacyishimiye ko Imana yahisemo ko buri umwe aba uw’undi. Gutanga kose kwiza n’impano yose itunganye rwose, ni byo biva mu ijuru (Yakobo 1:17).”
Inkuru y’urukundo rwabo imaze igihe kinini aho aba bombi bakunze kugaragaza urwo bakundana ku mbuga nkoranyambaga zabo.
Nshuti w’imyaka 28 yakinniye amakipe arimo APR FC, mbere y’uko ava mu Rwanda akajya gukinira amakipe yo hanze yarwo arimo Stade Tunisien yo muri Tunisia, One Knoxvill SC yo mu Leta Zunze Ubumwe za Amerika, FK Sabail yo muri Azerbaijan, ES Zarzis yo muri Tunisia na Al-Wefaq Ajdabiya SC yo muri Libya akinira ubu.
Uyu rutahizamu aheruka guhamagarwa mu Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ yegukanye Igikombe cyo mu Itsinda A ry’imikino ya FIFA Series yabereye i Kigali, ariko yavunikiye mu myitozo.

