Abarwanyi b’umutwe wa AFC/M23 bivugwa ko batangiye kuva mu bice bitandukanye byo mu kibaya cya Rusizi, berekeza mu mujyi wa Kamanyola uri muri teritwari ya Walungu, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Amakuru aturuka muri ako gace avuga ko kuva mu mpera z’icyumweru gishize, abarwanyi ba M23 bavuye mu duce twa Sange, Bwegera, Luberizi, Luvungi, Kabunambo ndetse no mu nkengero zako, batangira kwimurira ibirindiro byabo i Kamanyola.
Bamwe mu baturage ndetse n’abakora ibikorwa bya sosiyete sivile muri Walungu bavuga ko uru rugendo rwatangiye ku wa Gatandatu, aho hagaragaye imodoka n’abarwanyi benshi berekeza mu majyaruguru ya Uvira.
Kugeza ubu, ubuyobozi bwa AFC/M23 ntiburagira icyo butangaza kuri aya makuru ndetse nta gisubizo buratanga ku bibazo byabwojwe n’itangazamakuru ku bijyanye n’uku kwimuka.
Utwo duce M23 iri kuvamo twabereyemo imirwano ikomeye mu mpera z’umwaka ushize, mbere y’uko uwo mutwe winjira mu mujyi wa Uvira. Icyo gihe M23 yamaze igihe gito muri uwo mujyi nyuma iza kuwuvamo, bivugwa ko byatewe n’igitutu mpuzamahanga cyane cyane cyaturukaga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Nyuma yo kuva muri Uvira, abarwanyi ba M23 basubiye mu duce two mu kibaya cya Rusizi turi hagati ya Uvira na Kamanyola, aho bakomeje kugenzura ibice byinshi by’ingenzi.
Leta ya Kinshasa hamwe n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga bamaze igihe basaba M23 gusubira inyuma ikagera i Kamanyola, bavuga ko ari kimwe mu byubahiriza ibiganiro n’amasezerano byagiye bikorwa mu rwego rwo kugabanya ubushyamirane mu burasirazuba bwa Congo.
Kamanyola ni umwe mu mijyi y’ingenzi ihuza ibikorwa by’ubucuruzi n’ingendo hagati ya Kivu y’Amajyepfo n’umupaka wa Rusizi uhuza RDC n’u Rwanda, ibintu bituma ibikorwa bya gisirikare bihabera bikurikiranwa cyane n’abatuye akarere.

