Nkuko byatangajwe na Leta ya Vatikani, Nyirubutungane Papa Leo XIV agiye gusohora ibaruwa iri mu zitwa Encyclique, izibanda cyane ku mikoreshereze y’ubwenge buhangano AI n’izamuka ryabwo.
Byatangajwe ko iyi baruwa izasohoka tariki 25 Gicurasi ikaba ifite umutwe ugira uti: “Magnifica Humanitas”, ari byo “Ubumuntu Buhebuje” tugenekereje mu Kinyarwanda. Ikaba ari yo ya mbere ya Nyirubutungane Papa Leo XIV
Ni ibaruwa Nyirubutungane Papa Leo XIV yasinyeho tariki 15 Gicurasi by’umwihariko ivuga ku kurinda umutekano w’ikiremwamuntu mu isi nshya irangwa na AI; ndetse n’inyobozi (guidance) ku byerekeye iterambere ry’ayo.
Izibanda cyane cyane ku guhuza imikoreshereze ya AI n’inyigisho za Kiliziya Gatolika ku byerekeye imico n’imibanire, bizwi nka morale mu ndimi z’amahanga no kwirinda ko yagenga muntu kurusha uko we ayigenga.
Ubundi , izi baruwa zizwi ku izina rya Encyclique, ni izandikwa n’Abapapa bazandikiye Kiliziya Gatolika yose muri rusange. Gusa, zahoze zandikwa n’Abepisikopi mu bihe bya kera bazandikiye Abakristu babo nyuma iryo zina ryegurirwa amabaruwa y’Abapapa gusa.
Nyirubutungane Papa Leo XIV yaharaniye kugera ikirenge mu cy’uwo yakomoyeho izina, Nyirubutungane Papa Leo XIII, mu kugerageza gusubiza ibibazo by’impinduramatwara y’iganda, muri iki gihe ishingiye kuri AI yavuze ko iri guteza ibibazo birebana n’agaciro, ubutabera n’umurimo bya muntu.
