FIFA “Fédération Internationale de Football Association” ni ishyirahamwe mpuzamahanga rishinzwe kuyobora no kugenzura umupira w’amaguru ku isi yose. Yashinzwe kuri 21 Gicurasi 1904 i Paris mu Bufaransa ikaba imaze imyaka 122.
Ishingwa yari igamije kugenzura amarushanwa mpuzamahanga hagati y’amashyirahamwe y’umupira w’amaguru y’ibihugu bitandukanye. Kugeza ubu, icyicaro gikuru cya FIFA kiri i Zurich mu Busuwisi, kandi igizwe nibihugu 211.
FIFA yashinzwe ku mugaragaro ku wa 21 Gicurasi 1904 i Paris mu Bufaransa. Ishingwa ry’ari ishyirahamwe ryatewe n’ubwiyongere bw’umupira w’amaguru mu Burayi, bityo hakaba hari hakenewe urwego mpuzamahanga ruyobora uyu mukino. Mu nama yo kurishinga, hahuriye abahagarariye amashyirahamwe y’umupira w’amaguru yo mu bihugu bitandukanye kugira ngo bahuze amategeko kandi banategure amarushanwa mpuzamahanga.
Robert Guérin, wari umunyamakuru w’Umufaransa ndetse n’umuyobozi mu mupira w’amaguru, azwi nk’uwagize uruhare rukomeye mu ishingwa rya FIFA. Yagize uruhare runini mu gutegura inama yo kurishinga kandi aba Perezida wa mbere w’iri shyirahamwe kuva mu 1904 kugeza 1906. Icyerekezo cye n’imbaraga yashyizemo byagize uruhare rukomeye mu gushyira mu bikorwa igitekerezo cyo gushinga ishyirahamwe mpuzamahanga ry’umupira w’amaguru.
Ibihugu birindwi byari abanyamuryango ba mbere ba FIFA ni u Bubiligi, Danemark, u Bufaransa, u Buholandi, Espagne, Suwede, n’u Busuwisi. Ubudage bwo bwinjiye kuri uwo munsi binyuze mu butumwa bwa telegrame. Ubwongereza bwo bwinjiye nyuma gato mu 1905. Ibi bihugu byashyizeho umusingi wibanze mu kuba urwego runini ku isi ruyobora umupira w’amaguru.
Aya mashyirahamwe abarizwa mu mpuzamashyirahamwe zimigabane itandatu: Afurika, Aziya, u Burayi, Amerika ya Ruguru na Caraïbes, Oceania, ndetse na Amerika y’Amajyepfo.
Mu myaka ya mbere, FIFA yungutse abanyamuryango aho Afurika y’Epfo yabaye umunyamuryango mu 1909, Argentina mu 1912, Canada na Chile mu 1913, naho Leta Zunze Ubumwe za Amerika zinjira mu 1914. Mu 1906, Daniel Burley Woolfall yabaye perezida wa FIFA asimbuye Robert Guérin.
Mu 1908, FIFA yateguye irushanwa ryayo rya mbere rikomeye mu mupira w’amaguru mu mikino Olempike yabereye i London.
Ikintu gikomeye cyane mu mateka ya FIFA ni uko yateguye Igikombe cy’Isi cya mbere mu 1930 muri Uruguay, cyatumye umupira w’amaguru uba umukino ukunzwe cyane ku isi.
FIFA yagiye yagura amarushanwa yayo. Mu 1991, yatangije Igikombe cy’Isi cy’Abagore, cyafashije guteza imbere umupira w’amaguru w’abagore. Mu 2016, hanatangijwe The Best FIFA Football Awards, ibihembo bihabwa abakinnyi, abatoza n’amakipe yitwaye neza.
FIFA yagize uruhare rukomeye mu guteza imbere amategeko n’ikoranabuhanga mu mupira w’amaguru. Mu 2012, yemeye ikoreshwa rya Goal-Line Technology, naho mu 2018, yemera burundu ikoreshwa rya VAR (Video Assistant Referee) mu mikino.
Mu rwego rw’ubukungu, FIFA yabaye umuryango ukomeye cyane. Mu 2022, yatangaje ko yinjije arenga miliyari 5.8 z’amadolari ya Amerika, kandi ifite umutungo ukomeye. Yanatangije FIFA+, urubuga rwa internet rutambutsa imikino n’amateka ya ruhago.
Ariko kandi, amateka ya FIFA yaranzwe n’ibirego byinshi bya ruswa n’imiyoborere mibi.
Hagati ya 1989–1999, havuzwe ruswa nyinshi zifitanye isano na kompanyi ya ISL yari ishinzwe ubucuruzi n’itangazamakuru rya FIFA. Abayobozi bamwe nka Nicolas Leoz, Issa Hayatou na Ricardo Teixeira bashinjwe kwakira amafaranga atemewe.
Mu 1997, João Havelange wahoze ayobora FIFA yashinjwe kwakira ruswa ya miliyoni 1 y’amadolari.
Mu 2006, umunyamakuru Andrew Jennings yasohoye igitabo Foul! The Secret World of FIFA, cyagaragazaga uburyo FIFA yari irimo ruswa, kugura amajwi n’ubuyobozi bubi.
Mu 2010, havuzwe ibirego bishya by’uko bamwe mu bayobozi ba FIFA bagurishaga amajwi yabo ku bihugu byashakaga kwakira Igikombe cy’Isi.
Impaka zikomeye zabaye ku gutanga Igikombe cy’Isi cya 2018 mu Burusiya ndetse n’icya 2022 muri Qatar, aho benshi bavuze ko habayemo ruswa n’itonesha.
Mu 2015, habaye igisa n’inkubi y’umuyaga kuri FIFA, ubwo abayobozi benshi bafatwaga n’inzego z’ubutabera mu Busuwisi, naho Leta Zunze Ubumwe za Amerika zikurikirana abantu 14 bakekwagaho ruswa, kunyereza umutungo, no kunyereza amafaranga. Byavugwaga ko ruswa irenga miliyoni 150 z’amadolari yari yarakwirakwijwe mu myaka myinshi.
Ibi byangije cyane isura ya FIFA, bituma mu 2016 Gianni Infantino atorwa nka perezida mushya wa FIFA asimbuye Sepp Blatter.
Mu gihe cya Infantino, FIFA yagerageje gukora impinduka mu miyoborere n’ubunyamwuga, ariko hari abakomeje kuyinenga.
Mu 2022, FIFA yahagaritse Uburusiya mu marushanwa mpuzamahanga nyuma y’intambara yabwo muri Ukraine.
Mu rwego rwo gukomeza gutera imbere, FIFA yakomeje kwagura FIFA+ ndetse no gushyigikira amarushanwa y’abagore n’abato.
Mu 2025, FIFA yatangije FIFA Peace Prize, igihembo kigamije gushimira ibikorwa biteza imbere amahoro n’ubumwe binyuze muri ruhago.
None muri uyumwaka wa 2026 dutegereje igikombe k’isi kizabera muri USA, Mexico, na Canada mukwezi gutaha kwa Kamena.

