MINEDUC yashyizeho gahunda izafasha urubyiruko rutasoje ayisumbuye kubona impamyabumenyi ya A2

author
2 minutes, 2 seconds Read

Minisiteri y’Uburezi yatangije gahunda nshya yiswe Resilience in Secondary Education (RISE Rwanda), igamije guha amahirwe ya kabiri urubyiruko rwacikirije amashuri yisumbuye kugira ngo rubashe kubona impamyabumenyi ihwanye n’iy’icyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye (A2 Equivalent Certificate).

Iyi gahunda igenewe urubyiruko ruri hagati y’imyaka 18 na 35 rwacikirije amashuri yisumbuye, aho ruzahabwa amahirwe yo kongera kwiga hakoreshejwe ikoranabuhanga mu gihe kiri hagati y’amezi atandatu n’umwaka umwe, rugasoza rubonye impamyabumenyi yemewe ya A2.

RISE Rwanda yashyizweho mu rwego rwo gufasha urubyiruko rwagiye rucikiriza amashuri kubera impamvu zitandukanye zirimo ibibazo by’amikoro, inshingano zo mu miryango cyangwa izindi mbogamizi zatumye rutabasha kurangiza amashuri yisumbuye.

Iyi gahunda izashyirwa mu bikorwa ku bufatanye bwa Minisiteri y’Uburezi n’abafatanyabikorwa batandukanye barimo Mastercard Foundation, Carnegie Mellon University, UNICEF, Imbuto Foundation, Catholic Relief Services, YWCA na DOT Rwanda.

Abazemererwa muri iyi gahunda bazahabwa amahirwe yo kwiga mu byiciro bibiri by’amasomo.

Icyiciro cya mbere ni icyibanda kuri siyansi, kirimo:

  • Imibare (Mathematics)
  • Ubugenge (Physics)
  • Ubutabire (Chemistry)
  • Ibinyabuzima (Biology)
  • Icyongereza
  • Kwihangira umurimo
  • Isomo ry’umwuga n’ubumenyingiro
  • Amateka

Icyiciro cya kabiri ni icyibanda ku bumenyamuntu, kirimo:

  • Ubumenyi bw’isi (Geography)
  • Ubukungu (Economics)
  • Amateka
  • Imibare
  • Icyongereza
  • Kwihangira umurimo
  • Isomo ry’umwuga n’ubumenyingiro

Abemerewe kwiyandikisha

Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko kugira ngo umuntu yemererwe kwinjira muri iyi gahunda agomba kuba yujuje ibi bikurikira:

  • Kuba yararangije icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye (S3)
  • Kuba afite hagati y’imyaka 18 na 35
  • Kuba yaracikishije amashuri ageze muri S4, S5 cyangwa S6 kandi akaba amaze nibura imyaka itatu atiga
  • Kuba yaratsinzwe ikizamini cya Leta gisoza amashuri yisumbuye ariko akaba amaze imyaka itatu ahagaritse kwiga

Kwiyandikisha bikorwa hakoreshejwe urubuga rw’ikoranabuhanga rwa RISE Rwanda.

Uretse abanyeshuri bazigishwa muri iyi gahunda, hatangajwe kandi ko abantu bafite impamyabumenyi ya kaminuza mu kwigisha amasomo ya siyansi, ubumenyamuntu cyangwa Icyongereza basabwa kwiyandikisha kugira ngo bazatoranywe nk’abakorerabushake bazafasha urubyiruko kwiga aya masomo.

Abifuza kuba abafashamyigishirize basabwe kwiyandikisha bitarenze tariki ya 31 Gicurasi 2026.

Abazaba abafashamyigishirize ndetse n’abanyeshuri bazasaba kwiga muri iyi gahunda basabwa kwiyandikisha banyuze kuri link ikurikira bagahitamo ikiciro bitwe n’uwasabye.

https://rise.elearning.reb.rw

Abasesenguzi mu burezi bavuga ko gahunda ya RISE Rwanda ishobora kuba igisubizo ku rubyiruko rwinshi rwacikirije amashuri yisumbuye, kuko izabafasha kongera gusubira mu nzira y’uburezi no kubona impamyabumenyi izabafungurira amarembo ku isoko ry’umurimo cyangwa mu gukomeza amashuri makuru.

Abakeneye ibisobanuro birambuye kuri iyi gahunda bashobora kwegera umugenzuzi w’uburezi ku rwego rw’umurenge, umuhuzabikorwa w’urubyiruko ku rwego rw’Akarere cyangwa rw’Umurenge.

About The Author

Inkuru bihuye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *