RDB yamaze kugera i Budapest gushyigikira amakipe ya Paris Saint-Germain na Arsenal, yamamaza visit Rwanda

author
0 minutes, 59 seconds Read

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere, RDB, Jean-Guy Afrika, yageze i Budapest muri Hungary gushyigikira amakipe ya Paris Saint-Germain na Arsenal, yamamaza ubukerarugendo bw’u Rwanda binyuze muri Visit Rwanda azahurira ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League.

Uyu mukino uzabera kuri Puskás Aréna, saa 18:00 zo ku wa Gatandatu, tariki 30 Gicurasi 2026. Abandi bazawukurikira barimo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo, Rwego Ngarambe na Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza, Busingye Johnston.

Umukino wa nyuma wa 2026 UEFA Champions League Final uzahuza Paris Saint-Germain F.C. ifite igikombe giheruka na Arsenal F.C. kuri Puskás Aréna i Budapest, umukino uzatangira18:00 kumasaha yo mu Rwanda.

PSG irashaka gutwara iki gikombe inshuro ebyiri zikurikiranya nyuma yo kunyagira Inter ibitego 5-0 umwaka ushize. Ifite abakinnyi bakomeye cyane cyane mubusatirizi kandi bafite n’ubunararibonye mu mikino ikomeye.

Arsenal yo igeze ku mukino wa nyuma bwa mbere nyuma y’imyaka irenga 20, kandi iri mu bihe byiza nyuma yo gutwara Premier League. Ikipe ya Mikel Arteta irakomeye mu bwugarizi kandi yuzuyemo inyota yo gutsinda.

Uyu mukino nink’intambara y’ubusatirizi n’ubwugarizi, abantu benshi bavuga ko umukino uzaba ufunguye cyane, ariko abafana ba Arsenal barota gutwara ibikombe bibiri muminsi yegeranye.

About The Author

Inkuru bihuye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *