Perezida wa Kenya, William Ruto, yatanze ibisobanuro ku mpaka zimaze iminsi zivugwa ku mushinga wo gushyiraho ikigo cyihariye cyo kwitegura guhangana n’icyorezo cya Ebola, nyuma y’impaka n’imyigaragambyo byagaragajwe n’abaturage bamwe.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Perezida Ruto yavuze ko gahunda iri gukorwa igamije kongerera igihugu ubushobozi bwo gukumira no guhangana n’indwara z’ibyorezo, aho yashimangiye ko ubuzima n’umutekano by’Abanyakenya bikomeje gushyirwa imbere.
Yasobanuye ko ikigo kiri gutegurwa mu kigo cya gisirikare cyo mu kirere cya Laikipia, ku bufatanye na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kigamije gufasha igihugu kwitegura ibihe by’ibyorezo aho kuba ahantu hagenewe kwakira abarwayi baturutse mu mahanga gusa nk’uko bamwe babivuga.
Perezida Ruto yavuze ko iki kigo kiri mu bigize gahunda yagutse y’igihugu yo kongerera ubushobozi inzego z’ubuzima, agaragaza ko Kenya isanzwe ifite ibindi bigo byinshi byateganyirijwe kwakira no gukurikirana indwara z’ibyorezo mu bitaro bikomeye byo hirya no hino mu gihugu.
Yongeyeho ko ubufatanye hagati ya Kenya na Amerika bumaze imyaka myinshi kandi bwagize uruhare mu bikorwa byo kurwanya indwara zitandukanye zirimo VIH/SIDA, COVID-19 ndetse n’ibindi byorezo byugarije ubuzima rusange.
Nubwo Guverinoma ikomeje kugaragaza ko uyu mushinga ugamije kurinda ubuzima bw’abaturage, bamwe mu Banyakenya bakomeje kuwunenga bavuga ko bafite impungenge ku ngaruka zishobora guterwa no kwakira ibikorwa bifitanye isano n’icyorezo cya Ebola, basaba ko hakomeza kubaho gukorera mu mucyo no gusobanurira abaturage intego nyakuri z’uyu mushinga.
Ibi bibaye mu gihe Kenya ikomeje gukaza ingamba zo kwitegura no gukumira indwara z’ibyorezo mu rwego rwo kurinda abaturage no guhangana n’ibibazo by’ubuzima bishobora kuvuka mu karere no ku rwego mpuzamahanga.

