Umunyamakuru akaba numu Dj Philpeter yagize ibyo atangaza kubyo umunyamakuru mugenzi we akaba n’umuhanzi Nyarwaya Innocent wamamaye nka Yago Pondat yamutangajeho mubihe bitandukanye
Mubiganiro bimaze iminsi binyuzwa kuri youtube channel ya Yago pondat yumvikanye kenshi yikoma abantu batandukanye bazwi mu myidagaduro yo m’Urwanda barimo Dj Brianne, Fatakumavuta na Djihad kurubu bafunze kubera ibyaha bitandukanye bahamijwe nurukiko ndetse kandi muri abo Yago yikomye harimo numunyamakuru akaba numu Dj Philpeter.
Mubiganiro bitandukanye Yago yakomeje kumvikana avuga ko yahunze igihugu kubera agatsiko kabantu bashakaga kumwica aha Yago yikomye cyane Djihad, Fatakumavuta, Dj Brianne ndetse na Philpeter avugako bari mubari bafite umugambi wo kumwica.
Ni ibiganiro byarenze kukugaruka kuri aya mazina akomeye mu myidagaduro yo m’Urwanda aho Yago yumvikanye avugako afite nabatangabuhamya ndetse anumvikanisha amajwi yabo avugako ari abantu bahawe akazi ko kugirira nabi Yago
Umwe muri abo batangabuhamya yumvikanye avugako yahawe akazi ngo age atera amabuye kurugo rwa Yago ngo amuteshe umutwe ndetse ngo azanajyane uburozi iwe babumutege mubiryo nimugihe undi we yavuzeko yahawe kokayine ngo age kuyishyira murugo kwa Yago
Aba batangabuhamya bose bagaruka kumazina ya bamwe mubyamamare byahano m’Urwanda bavugako aribo babahaga ako kazi mubagarukwaho harimo na Dj Philpeter
Mukiganiro gica ku Isibo Tv kitwa the choice live, Dj Philpeter yagize icyo avuga kuri ibyo yagize ati ” mbere nambere reka mwihanganishe hari abantu nabonye bari kubikinisha ariko uko nabibonye Yago arababaye ndakerezako hari ikintu kidasanzwe kuko ntiwabona umuntu wumugabo ari kurira kuriya ngo ubyite imikino Yago byanze bikunze arababaye mwimufata nabi mwimuhutaza.
Ati wenda ashobora kuba yarengereyemo yatumije perezida wenda kuri perezida ho yari kuba yitonze akabanza agatabaza abandi kuko inama namugira akeneye ubutabera hari igihe wasanga bariya bantu barimo kubimubwira aribo babi
Ati ubundi kuki batamubwiye mbere kugira ngo akurikirane akiri no m’Urwanda kugirango bitamuviramo no guhunga igihugu cye agashaka ubutabera nabo bantu bagakurikiranwa mbere. icyo nemezacyo akwiye no kubushaka sinangombwa ko aza m’Urwanda kuko RIB ifite uburyo ushobora no gutanga ikirego cyawe online abantu bireba bagakurikiranwa
Ikigaragara cyo arababaye akwiye kubikurikirana akabigira serious nabariya bantu bose bari kumubwira ibyo bintu sinakwicara hano ngo mvuge ngo barambeshyera kuko uwumvise afite ibyo yumvise nushaka kumva ibi arumva ibi.”
Yakomeje agira ati “sinukuri nkeneye kumva cyane nkeneyeko umunyarwanda mwene wacu ubabaye ufite ikibazo yabohoka akabona ubutabera niba yarashatse kwicwa kandi hari abatangabuhamya nyine nasabe ubutabera birabintu ntabwo wabona umuntu ababaye ngo ubireke gutyo gusa
Gusa wenda namubwira ngo nabe yitonze gutangaza amazina yabantu atari Sure kuko kukubwira gutyo gusa ngo runaka nawe yari abirimo ugahita ubyizera kuko bariya bantu koko iyo baza kuba ari abamukunze uko mbitekereza bari kumubwira kare tugakumira icyaha cyangwa ingaruka zacyo
Urabona twabuze umuntu yaragiye nigihombo kinini kuruganda rw’imyidagaduro iyo baza kubimubwira mbere bariya bantu yari kubimenya bigakurikiranwa hakiri kare bitaramuviramo no guhunga igihugu
muri ibi biganiro Yago Pondat yanyujije kumuyoboro we wa Youtube yageze naho atabaza perezida wa repubulika avugako ariwe wamurenganura.
