AFC/M23 na Twirwaneho Bigaruriye Ibice By’Ingenzi Nyuma y’Ibitero Simusiga

author
0 minutes, 54 seconds Read

Aya makuru avuga ko izi ngabo zari zegereye Centre ya Minembwe ku ntera ntoya cyane mbere y’uko zongera guhangana n’abarwanyi ba Twirwaneho na AFC/M23. Biravugwa ko nyuma y’ukunganirwa n’ingabo zaturutse mu gace ka Goma, Twirwaneho na AFC/M23 bagabye ibitero byatumye abasirikare ba Leta n’abo bafatanyije ku rugamba basubira inyuma.

Imirwano yabereye mu duce dutandukanye two muri teritwari za Uvira na Fizi, aho impande zihanganye zagiye zisimburana mu kugenzura ibice bimwe na bimwe by’ingenzi. Amakuru aturuka muri Twirwaneho avuga ko ingabo za Leta zasubijwe inyuma kugeza ku rundi ruhande rw’umugezi wa Lwiko.

Ubuyobozi bwa Twirwaneho bwatangaje ko bwongeye kugenzura ibice byari byafashwe n’umwanzi, burimo ahantu hafatwa nk’ingenzi mu rwego rwa gisirikare. Bwavuze kandi ko hari abasirikare benshi bo ku ruhande rw’ihuriro rishyigikiye Leta bafatiwe muri iyo mirwano.

Nubwo buri ruhande rutanga imibare yarwo ku byabaye, amakuru yigenga ku mubare nyawo w’abafashwe cyangwa ibyangiritse ntaramenyekana. Imirwano ikomeje kugaragaza umwuka mubi w’umutekano mu misozi ya Minembwe no mu bice biyikikije.

AFC/M23 na Twirwaneho Bigaruriye Ibice By’Ingenzi Nyuma y’Ibitero Simusiga.

About The Author

Inkuru bihuye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *