Abarenga 1.000 bamaze guhitanwa n’ubushyuhe bukabije mu Bufaransa

author
1 minute, 25 seconds Read

U Bufaransa bukomeje guhangana n’ingaruka z’ubushyuhe bukabije bumaze icyumweru bwibasira ibice bitandukanye by’igihugu, aho abantu barenga 1.000 bamaze kwitaba Imana kubera ubushyuhe budasanzwe.

Amakuru yatangajwe n’inzego z’ubuzima agaragaza ko impfu zabaye hagati ya tariki ya 24 Kamena n’ubu, mu gihe ubushyuhe bwarenze dogere Celsius 40 mu turere twinshi tw’igihugu. Ni imwe mu mpeshyi zikomeye igihugu cyahuye na zo kuva mu mwaka wa 2003, ubwo ubushyuhe bukabije nabwo bwahitanye abantu benshi.

Imibare y’ibanze yerekana ko umubare munini w’abapfuye ari abasaza n’abakecuru bafite imyaka irenga 65, bagize hafi 85% by’abahitanywe n’iki kibazo. Abaganga bavuga ko iki cyiciro ari cyo cyibasirwa cyane n’ubushyuhe bukabije kubera intege nke z’umubiri n’indwara zidakira zikunze kubugariza.

Ubushyuhe ntibwagize ingaruka ku buzima bw’abantu gusa, ahubwo bwanahungabanyije ibikorwa remezo. Mu bice bitandukanye hagaragaye ibibazo by’amashanyarazi, ubwikorezi buradindira, mu gihe ibitaro byakiriye abarwayi benshi bafite ibibazo biterwa n’ubushyuhe.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ryatangaje ko iki kibazo kitagarukira ku Bufaransa gusa, kuko abantu bagera kuri miliyoni 150 hirya no hino ku Isi bari mu bice byugarijwe n’ubushyuhe bukabije. Umuyobozi Mukuru wa OMS, Tedros Adhanom Ghebreyesus, yagaragaje ko ari ikibazo gikomeye gisaba ibihugu gufata ingamba zo kurinda ubuzima bw’abaturage.

Abahanga mu bumenyi bw’ikirere bavuga ko ubushyuhe bukomeje kwiyongera buri mwaka ahanini buterwa n’ihindagurika ry’ikirere, bakagaragaza ko imyuka ihumanya ikirere ikomoka ku bikorwa bya muntu iri mu byongera ubushyuhe ku Isi.

Nubwo mu bice bimwe by’u Bufaransa hatangiye kugwa imvura no guhuha umuyaga bikagabanya ubushyuhe, inzego z’ubutabazi ziraburira abaturage ko ingaruka zabwo zishobora gukomeza no mu minsi iri imbere, bityo bagasabwa gukomeza kwirinda no gukurikiza amabwiriza y’ubuzima.

Abarenga 1.000 bamaze guhitanwa n’ubushyuhe bukabije mu Bufaransa.

About The Author

Inkuru bihuye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *