Imikino ya 1/8 cy’Igikombe cy’Isi cya FIFA 2026 yahaye abakunzi b’umupira w’amaguru ibyishimo byose bari biteze: ibitego byatsinzwe mu minota ya nyuma, amakipe yatunguye benshi, kugaruka mu mukino mu buryo budasanzwe, ndetse n’abasezeye mu marangamutima menshi. Uko amarushanwa agenda asatira iherezo, hasigaye amakipe umunani gusa ahatanira igikombe gikomeye kurusha ibindi mu mupira w’amaguru.
Maroc ni yo yatangije neza icyiciro cya knockout, yerekana umukino ukomeye maze isezerera Canada, imwe mu bihugu byari byakiriye iri rushanwa. Intare za Atlas zikomeje aho zari zigeze muri Qatar, zigaragaza imbaraga, ubwugarizi bukomeye n’icyizere cyo kugera kure muri iri rushanwa.
Nubwo Canada yasezerewe, ifite impamvu zo kwishimira amateka yanditse, kuko yabashije kugera mu mikino ya knockout y’Igikombe cy’Isi ku nshuro ya mbere mu mateka yayo. Ibi byerekanye ko umupira wa Canada uri gutera imbere kandi ushobora kuzaba imbaraga zikomeye mu marushanwa azaza.
Dore uko amakipe yakomeje muri 1/8 azesurana muri 1/4:
France izahura na Morocco Ku wa Kane, 9 Nyakanga 2026 saa 22:00 kuri Gillette Stadium. Uyu ni umukino usubiramo uwabaye muri 1/2 cy’Igikombe cy’Isi cya 2022, aho u Bufaransa bwatsinze Maroc ibitego 2-0. Muri iryo rushanwa, Maroc yanditse amateka iba igihugu cya mbere cyo muri Afurika cyageze muri 1/2, kandi no muri uyu mwaka yongeye kwitwara neza. U Bufaransa bukomeje kuba mu makipe akomeye ku isi, buyobowe n’icyamamare Kylian Mbappé. U Bufaransa bufite amateka meza imbere ya Maroc, bumaze gutsinda imikino ineyabahuje, banganya umwe, naho Maroc itsinda umwe gusa. Umukino uzwi cyane ni uwo muri 2022 warangiye u Bufaransa butsinda 2-0. Mu mukino wa gicuti wabaye mu 2007 amakipe yombi yanganyije 2-2.
Spain izahura na Belgium Ku wa Gatanu, 10 Nyakanga 2026 saa 21:00 kuri SoFi Stadium. Espagne ikomeje gushimisha benshi kubera umukino ushingiye ku guhererekanya umupira no kuwugenzura neza. u Bubiligi bwo bwageze muri 1/4 butsinze Leta Zunze Ubumwe za Amerika ibitego 4-1, bukomeje kwishingikiriza ku bakinnyi bafite ubunararibonye. Espagne ifite amateka meza cyane imbere y’u Bubiligi, kuko yatsinze imikino myinshi mu myaka ishize. Aya makipe yahuye inshuro nyinshi mu mikino ya gicuti no mu gushaka itike y’amarushanwa atandukanye, kandi Espagne ni yo yakunze kwigaragaza.
Norway izahura na England Ku wa Gatandatu, 11 Nyakanga 2026 saa 23:00 kuri Hard Rock Stadium, u Bwongereza bumaze imyaka myinshi bugera kure mu marushanwa akomeye. Noruveje yo yatunguye benshi isezerera Brésil muri 1/8, ibifashijwemo n’umukinnyi wayo ukomeye Erling Haaland. u Bwongereza bwatsinze imikino myinshi iheruka kubuhuza na Noruveje, harimo iya gicuti yo mu 2012 no mu 2014. Muri rusange, u Bwongereza ni bwo bufite amateka meza.
Argentina izahura na Switzerland Ku wa Gatandatu, 11 Nyakanga 2026 Saa: 03:00 z’ijoro ryo ku Cyumweru kuri Arrowhead Stadium. Argentina, ifite igikombe giheruka, yageze muri 1/4 nyuma yo gutsinda Misiri ibitego 3-2 ivuye inyuma, aho Lionel Messi yongeye kwigaragaza. Suisse yo yasezereye Colombia nyuma yo gutsinda kuri penaliti, yerekana ubwugarizi bukomeye n’umutima wo guhangana. Argentina ni yo ifite amateka meza cyane, kuko yatsinze imikino myinshi yahuje aya makipe kandi nta mukino uheruka yatsinzwe na Suisse. Mu 2014, Argentina yayitsinze 1-0 nyuma y’iminota y’inyongera muri 1/8 cy’Igikombe cy’Isi.
Iyi mikino ni yo itangiza icyiciro gikomeye cyane cy’Igikombe cy’Isi cya 2026. Nubwo u Bufaransa, Espagne, u Bwongereza na Argentina ari byo bihabwa amahirwe menshi yo gukomeza, amateka y’umupira w’amaguru agaragaza ko mu mikino ya knockout buri gihe habamo gutungurana.
