Kylian Mbappé yashyize ahagaragara Itangazo rikomeye ryo kwamagana Ivanguraruhu rya Senateri Celeste Amarilla

author
1 minute, 18 seconds Read

Umukinnyi w’icyamamare mu mupira w’amaguru, Kylian Mbappé, yashyize ahagaragara itangazo rikomeye asubiza Senateri wo muri Paraguay, Celeste Amarilla, nyuma y’amagambo y’ivanguraruhu uyu mugore yamwanditseho nyuma y’umukino w’ikiciro cya 1/8 cy’irangiza mu Gikombe cy’Isi cya 2026, aho u Bufaransa bwatsinze Paraguay igitego 1-0.​

Nyuma y’uwo mukino, Senateri Amarilla yanditse ku rubuga rwa X amagambo yibasira Mbappé, amwita amazina y’ivanguraruhu anibasiye inkomoko ye, aho yageze n’aho amwita “colonised Cameroonian“.​

Mu gusubiza ibyo bitutsi, Mbappé yagize ati: “Madamu Celeste Amarilla, uri umugore udashyigikiwe kandi udakwiriye umwanya ufite. Ntuhagarariye Paraguay, icyo gihugu cyagaragaje ubushake n’icyubahiro mu marushanwa. Bitewe n’ubwangizi bwawe n’ivanguraruhu ry’umurengera, isi yose yamaze kwibagirwa urugendo n’imbaraga zidasanzwe abakinnyi bawe bakoze muri iki Gikombe cy’Isi, uza ugaragaza isura mbi ishoboka y’igihugu cyawe. Sinzigera nemerera abantu nkawe kwigenga mu gukwirakwiza urwango n’ivanguraruhu ku isi”.

​Ibi byabaye byakuruye ingaruka zikomeye mu nzego zitandukanye:

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Bufaransa (FFF) :Ryahise rishyigikira Mbappé, ritangaza ko rigiye kurega uyu senateri mu nzego z’ubutabera, rivuga ko amagambo ye ari aya kinyamaswa kandi adashobora kwihanganirwa.​

Guverinoma ya Paraguay :Yafashe umwanzuro wo kwitandukanya n’amagambo ya senateri, itangaza ko ibyo yavuze ari ibitekerezo bye bwite kandi bitahagarariye igihugu cyangwa abaturage bacyo.

​Ubushinjacyaha bw’u Bufaransa : Bwahise butangiza iperereza kugira ngo barebe niba ayo magambo agize icyaha cyo gukoza isoni abantu mu ruhame cyangwa gushishikariza urwango.​

Senateri Amarilla amaze kubona ubukana bw’ibyo yakoze, yahanaguye ibyo yari yanditse, ndetse nyuma asohora ibaruwa isaba ko Mbappé na we yamusaba imbabazi, amushinja kumuhohotera.

Senateri Celeste Amarilla yasubije Kylian Mbappé mu ibaruwa ifunguye, asaba imbabazi ku magambo y’uburakari yari yanditse anasaba ko na we yisegura

Celeste Amarilla senateri wa Paraguay

About The Author

Inkuru bihuye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *