Ku isaha ya saa munani z’igicuku cyo kuri uyu wa Gatanu, ni bwo ku kibuga cy’indege cya Kigali i Kanombe hageze abashyitsi b’imena barimo Umunyamerika Ashton Hall, Indian Ashton Hall, hamwe n’umunyarwanda Ashton Small uzwi nka Kagarara.
Aba bageze mu Rwanda bava mu gihugu cya Bénin, aho bari bamaze iminsi bazenguruka ibuhugu bya Afurika.Nubwo bari bageze mu Rwanda mu masaha y’ijoro, kwakirwa kwabo kwagaragayemo ubwitabire bwinshi bw’abafana n’abanyamakuru bari baje kubaha ikaze.
Ashton Hall ntiyigeze ahisha ibyishimo bye byo kuba ageze mu gihugu inshuti ye Kagarara ikomokamo. Yaboneyeho no guhishura ko, atari azi u Rwanda atarahura na Kagarara ndetse ko uyu munyarwanda ari we wamumenyekanishije iki gihugu.
Hall yatanze ubutumwa bukomeye ku rubyiruko, abasaba kudacika intege mu nzozi zabo. Yagize ati: “Mukomeze kugira inzozi nini, ntimucike intege, ntimukumve ababaca intege cyangwa ababita abasazi kubera ibyo mwifuza kugeraho“.
Uruzinduko rw’aba basore rushimangira imikoranire ya hafi hagati ya Hall na Kagarara. Kuva ku itariki 16 Kamena 2026, ubwo Kagarara yatangazaga ko atumiye Ashton Hall mu Rwanda kugira ngo yirebere impano z’abantu bafite ubumuga, izina rye ryazamutse mu buryo bukomeye.
Kuri ubu, Kagarara yujuje abamukurikira barenga ibihumbi 300 kuri Instagram.Ashton Hall yiyemeje gukomeza gushyigikira Kagarara kugeza ubwo azagira abamukurikira miliyoni imwe, dore ko uyu Munyamerika na we yamenyekanye cyane kubera amashusho y’imyitozo ikomeye y’umubiri akora.
U Rwanda rubaye igihugu cya gatanu aba basore basuye mu rugendo rwabo rw’Afurika, nyuma ya Ghana, Cameroun, Nigeria na Bénin. Mu minsi iri imbere, biteganyijwe ko aba basore bazasura ibice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali, bakagera no mu rugo kwa Kagarara, ndetse bakitabira n’ibindi bikorwa byateganyijwe kuri gahunda y’uru ruzinduko.
