Sudani Yafashe Icyemezo Gikomeye: Umuyobozi wa RSF Yakatiwe Urwo Gupfa

author
1 minute, 44 seconds Read

Port Sudan, 13 Nyakanga 2026 – Urukiko rwa Sudani rwakatiye igihano cy’urupfu Umuyobozi w’umutwe witwaje intwaro wa Rapid Support Forces (RSF), Gen. Mohamed Hamdan Dagalo, uzwi nka “Hemedti”, nyuma yo kumuhamya ibyaha by’intambara, ibyaha byibasiye inyokomuntu ndetse n’ibyaha bya jenoside.

Uyu mwanzuro watangarijwe mu Mujyi wa Port Sudan, ugenzurwa na Leta ya Sudani, ku wa 13 Nyakanga 2026.Urukiko kandi rwahamije ibyaha abandi bayobozi bakuru 15 ba RSF, rubashinja kuyobora ibitero byagabwe ku baturage b’abasivili mu Ntara ya Darfur, gusahura no gusenya ibikorwa remezo birimo amashuri, insengero n’inzu z’abaturage.

Mu bahamijwe ibyaha harimo Umuyobozi wungirije wa RSF, Abdelrahim Hamdan Dagalo, Al Qoni Hamdan Dagalo ndetse na Abdul Rahman Juma Barkallah wari uyoboye uyu mutwe muri Leta ya West Darfur.

Uru rubanza rwashingiye ku bwicanyi n’iyicarubozo byabereye mu Mujyi wa El-Geneina hagati ya Mata n’Ugushyingo 2023. Muri icyo gihe, abaturage ibihumbi barishwe, harimo na Khamis Abbakar wari Guverineri wa West Darfur.

Imiryango mpuzamahanga iharanira uburenganzira bwa muntu yakomeje kuvuga ko ibyo bikorwa byari bigamije kwibasira abaturage bo mu bwoko bwa Masalit n’andi moko atari Abarabu, bikaba byujuje ibisabwa kugira ngo bifatwe nk’ibyaha by’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu.

Mu mwanzuro warwo, urukiko rwategetse ko imitungo ya RSF ifatirwa, runasaba Leta ya Sudani gutanga impapuro zisaba Polisi Mpuzamahanga (Interpol) gufata aba bayobozi no kubashyikiriza ubutabera bwa Sudani.

Intambara hagati y’Ingabo za Sudani (SAF) ziyobowe na Gen. Abdel Fattah al-Burhan na RSF ya Gen. Mohamed Hamdan Dagalo yatangiye muri Mata 2023. Kugeza ubu, amakuru atangwa n’imiryango mpuzamahanga agaragaza ko iyi ntambara yahitanye abarenga ibihumbi 150, mu gihe abaturage barenga miliyoni 12 bamaze kuva mu byabo, bituma Sudani ikomeza kuba kimwe mu bihugu bifite ibibazo bikomeye by’ubutabazi ku Isi.

Isesengura

Nubwo icyemezo cy’urukiko gishobora gufatwa nk’intambwe mu guharanira ko abakurikiranyweho ibyaha bikomeye babiryozwa, amahoro arambye muri Sudani ntazagerwaho binyuze ku ntsinzi ya gisirikare cyangwa ku bihano byonyine.

Igisubizo kirambye gisaba ibiganiro bya politiki bihuriweho n’impande zose zirebwa n’iki kibazo, guhagarika imirwano, kurinda abasivili, gutanga ubutabera ku bahohotewe no gushyigikira gahunda y’ubwiyunge n’iyubakwa ry’inzego za Leta zikorera abaturage bose mu buryo buboneye. Ubufasha bw’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), Umuryango w’Abibumbye (UN) n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga bushobora kugira uruhare rukomeye mu korohereza ibiganiro no gushyigikira amahoro arambye.

About The Author

author

Mussa

My name is Byiringiro Moise, a graduate of the University of Rwanda in the Department of History and Heritage. I have practical experience in heritage preservation and museum education, having completed an internship at the Huye Ethnographic Museum where I worked on ethnographic collection management and visitor engagement. I have also served as a teacher, delivering holistic lessons that empower youth and strengthen community values. My academic and professional journey reflects a deep commitment to cultural identity, reconciliation, and civic education.

Inkuru bihuye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *