Itandukaniro ry’ibizamini bya leta uyu mwaka ugereranyije n’umwaka ushize

author
0 minutes, 48 seconds Read

Abanyeshuri 258,255 biteguye gukora ibizamini bya Leta by’amashuri yisumbuye by’umwaka w’amashuri wa 2025/2026, bizatangira ku wa 15 Nyakanga 2026 bikazarangira ku wa 24 Nyakanga 2026.

Ibi bizamini bizakorerwa mu bigo 1,746 byateganyijwe hirya no hino mu gihugu, bikazitabirwa n’abanyeshuri bo mu cyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye (O-Level) ndetse n’abo mu cyiciro cya kabiri (A-Level).

Mu mibare yatangajwe n’Ikigo gishinzwe Ibizamini bya Leta n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA), 149,533 ni abanyeshuri bazakora ibizamini bya O-Level, mu gihe 108,722 bazakora ibizamini bya A-Level.

Uyu mubare uriyongereye ugereranyije n’umwaka w’amashuri wa 2024/2025, aho abanyeshuri bakoze ibizamini bya Leta bari 255,498.

Muri uyu mwaka kandi, abanyeshuri 879 bafite ubumuga NESA yavuze ko bazahabwa ubufasha n’uburyo bwihariye bubafasha gukora ibizamini mu buryo bungana n’ubw’abandi banyeshuri.

Ibizamini bya Leta by’amashuri yisumbuye bikorwa buri mwaka hagamijwe gusuzuma ubumenyi n’ubushobozi abanyeshuri bungukiye mu myigire yabo, ndetse no kubafasha gukomeza mu zindi nzego z’amashuri cyangwa amahugurwa akurikira.

Abanyeshuri 258,255 bazatangira ibizamini bya Leta by’amashuri yisumbuye ku wa 15 Nyakanga 2026.

About The Author

Inkuru bihuye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *