Igisirikare cya Israel cyatangaje ko cyatangiye ibikorwa bya gisirikare byo ku butaka bigarukira ku bice bimwe kandi byibasiye ahantu hihariye mu majyepfo ya Libani, mu gihe imirwano na Hezbollah irimo gukomera cyane mu mujyi wa Khiam ufite akamaro kanini mu bya gisirikare. Umujyi wa Khiam ufatwa nk’igihome cya Hezbollah, kandi ufite akamaro kanini mu bya […]
Ingabo za Israel zatangaje ko zatangiye kugaba ibitero bigamije kwangiza bimwe mu bikorwaremezo bya Leta ya Iran mu mijyi irimo Tehran, Shiraz na Tabriz, kugira ngo bahagarike Iran kuko ari uduce bafata nk’ahifashishwa mu bikorwa by’umutekano n’ubutegetsi bwa Iran. Mu itangazo ryashyizwe hanze n’ingabo za Israel (IDF), bavuze ko ibyo bitero bigamije kwibasira ibikorwa bafata […]
Urukiko rw’Ibanze rwa Rukungiri muri Uganda rwakatiye igifungo cy’amezi atandatu Fortunate Kyarikunda, runamutegeka kwishyura Richard Tumwiine amafaranga arenga miliyoni 5 Frw yakoresheje amwishyurira amashuri, nyuma yo kumwizeza ko bazabana nk’umugabo n’umugore ariko akaza kumwanga amaze kubona impamyabumenyi. Amakuru agaragaza ko Tumwiine na Kyarikunda bahoze ari abarimu, aho umubano wabo watangiye mu 2015 ubwo bigishaga mu […]
Igihugu cya Iran kiri mu bihe bikomeye nyuma y’amakuru avuga ko Umuyobozi w’Ikirenga wacyo, Ali Khamenei ndtse n’abandi bayobozi bakomeye baguye mu gitero cyagabwe n’igisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ifatanyije na Isiraheli. Amakuru aturuka mu nzego z’ubuyobozi bwa Iran avuga ko yahise asimburwa by’agateganyo na Alireza Arafi, wagizwe umuyobozi w’agateganyo mu gihe hagitegurwa […]
Muri Komini ya Kisenso, iri mu gice cy’amajyepfo y’Umujyi wa Kinshasa, humvikanye inkuru ibabaje cyane Aho ku wa Gatatu tariki ya 25 Gashyantare 2026, hafatiwe umugabo uri mu kigero cy’imyaka nka 30 akekwaho kwica nyina amucagaguramo ibice umurambo akawushyira muri firigo. Amakuru aturuka muri ako gace avuga ko byamenyekanye nyuma y’aho abaturage batangiye kumva umunuko […]
Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, Ali Khamenei, yiciwe mu bitero byagabwe kuri Iran kuri uyu wa Gatandatu taliki 28 Gashyantare 2026 n’ingabo za Israel zifatanyije n’iza Leta ZunzeUbumwez’Amerika, nk’uko byatangajwe n’abayobozi ba Israel. Amakuru yatangajwe n’ibiro ntaramakuru Reuters agaragaza ko abayobozi ba Israel bemeje urupfu rwa Khamenei ndetse ko umurambo we wabonetse. Minisitiri w’Intebe wa Israel, […]
Ahagana saambiri za mugitondo zo kuwa 24 Gashyantare 2026, nibwo amakuru yatangiye gucicikana avuga ko Umuvugizi w’Igisirikare cy’Ihuriro rya AFC/M23, Lieutenant-Colonel Willy Ngoma yishwe arasiwe mu gitero cy’indege zitagira abapilote z’uruhande rwa FARDC ihanganiyemo n’iri huriro. Willy Ngoma yamenyekanye cyane ubwo Umutwe wa M23 (Turi busobanure hasi ) warwaniraga uburenganzira bwawo mu ntangiriro z’umwaka wa […]
Lt Col Willy Ngoma wari Umuvugizi wa Gisirikare wa M23 yishwe n’igitero cya drone ya DRC Lt Col Willy Ngoma wari umuvugizi gisirikare w’umutwe wa AFC/M23, yishwe mu gitero cy’indege nto itagira umupilote (drone), nk’uko amakuru atandukanye abyemeza. Amakuru aturuka ahantu hizewe avuga ko umuvugizi wa gisirikare wa AFC/M23, Lt Col Willy Ngoma, yishwe mu […]
Inkende yahawe izina rya Punch-Kun yo mu Buyapani, ikomeje kwigarurira amarangamutima y’abatuye ku Isi nyuma yo kwishakira uko ibaho ubwo nyina yayibyaraga igahita iyijugunya yanagerageza kujya gushaka umuryango, ikamaganwa n’izindi. waba utari wabona inkenda yitwa Punch igendana igipupe buri gihe aho kugendana n’izindi nkende. Nk’uko mu muryango w’inkende bigenda, iyo inkende ibyaye, yita ku mwana […]
Abagabo batatu mu gihugu cya Nigeria ku wa Kane tariki 19 Gashyantare 2026 bafashwe n’inzego zishinzwe umutekano muri Algeria nyuma yo kugerageza kwinjira mu gihugu cya Espagne mu buryo butemewe n’amategeko, bakoresheje uburyo bwo kwiyoberanya. Nk’uko bitangazwa n’ibinyamakuru bitandukanye, abo bagabo bagerageje kwambuka umupaka bihishe mu modoka itwara amatungo, mu rwego rwo kwirinda ko babonwa […]
