Kuvuga no kwandika Ikinyarwanda neza ni imwe mu nkingi z’umuco n’ubumwe bw’Abanyarwanda. Gusa muri iki gihe, hari bamwe mu Banyarwanda babibona nk’ibitagendana n’iterambere, bakakivuga bakigoreka, abandi bakakivanga n’indimi z’amahanga bagamije kwiyemera. Ikibabaje kurushaho ni uko hari n’amwe mu mashuri bivugwa ko ahanira abana kuvuga ururimi rwabo kavukire. Hari ababyeyi n’abana bafata kutamenya Ikinyarwanda nk’icyerekana “iterambere” […]
Kaminuza y’u Rwanda yatangiye kwakira icyiciro cya kabiri cy’abanyeshuri bashya biga Ubuvuzi, ku Ishami rya Huye, mu rwego rwo gukomeza kwakira abanyeshuri b’umwaka w’amashuri wa 2025/2026. Nk’uko byatangajwe n’Umuyobozi Wungirije wa Kaminuza y’u Rwanda ushinzwe Igenamigambi n’Imiyoborere Raymond, aba banyeshuri bari mu itsinda rya kabiri ry’abiga mu Ishuri Rikuru ry’Ubuvuzi College of Medicine and Health […]
Umuhanzikazi Alyn Sano uririmba mu njyana ya Afro-pop yitabiriye Inama ndetse n’igitaramo gikomeye cyabereye muri Anaheim Convention Center muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Iki ni igitaramo cyamuhaye amahirwe yo kwambuka imipaka yakarere yinjira ku rwego rw’abahanzi bahatanira isoko mpuzamahanga. Iki gitaramo cyabaye nyuma yuko inama mpuzamahanga yari yaratangiye mbere ku wa 20 kugeza 24 […]
Ku itariki ya 26 Mutarama 2026, igiciro cya zahabu cyazamutse cyane kirenga amadorali 5,000 kuri ounce imwe (garama 28), biba ku nshuro ya mbere bibayeho mu mateka y’isoko mpuzamahanga ry’imari. Iri zamuka rikomeye ryatewe n’uko isi iri mu bihe by’ubwoba n’ukutizera ubukungu, biterwa n’amakimbirane ya politiki, intambara z’ubucuruzi, ndetse n’igabanuka ry’agaciro k’idolari rya Amerika. Ibi […]
Umwe mu banyeshuri b’amategeko mu Ishuri Rikuru ryo Kwigisha no Guteza Imbere Amategeko (ILPD) yashyize ahagaragara inyandiko isaba ko inyito ‘Ubushinjacyaha’ yahindurwa, hagashakwa ijambo rishya rihuriza hamwe inshingano zo gushinjura no gushinja. Uwo munyeshuri, Umuhuza Mugisha Yves, yatanze ubushakashatsi bwe ku buyobozi bwa ILPD, bukaba bwaremejwe n’ishuri. Mu nyandiko ye, Mugisha avuga ko inyito “Ubushinjacyaha” […]
Inzego z’umutekano n’ubuyobozi mu Karere ka Rusizi zirimo gushakisha umugabo ukekwaho kwica umugore we w’isesezerano, nyuma y’uko habonetse umurambo w’umugore mu nzu yabo. Ibi byabereye mu Mudugudu wa Muhora, Akagari ka Mataba, Umurenge wa Nkungu, mu Karere ka Rusizi, mu ijoro ryo ku wa 24 Mutarama 2025. Nk’uko amakuru abivuga, saa yine z’ijoro ni bwo […]
Imbuga nkoranya mbaga zikomeje kuba igikoresho cyo kubaka amazina akomeye kuri social media gusa benshi bavugako bishobora kuba intandaro y’ihungabana. Umunyarwenya Japhet Mazimpaka yabigaragaje mu buryo bwihariye mu gitaramo yise “Social Media Influenza”, cyabaye ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki ya 23 Mutarama 2026, aho yasobanuye mu rwenya n’ubuhamya uko ubwamamare bwo ku mbuga […]
Perezida wa Burezili, Luiz Inacio “Lula” da Silva, yibasiye mugenzi we wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, amushinja gushaka gusenya Umuryango w’Abibumbye (Loni) hagamijwe gushinga urundi rwego rukurikiza amategeko ye bwite. Ibi Lula yabivuze ku wa Gatanu mu ijambo ryo gushyigikira ubufatanye mpuzamahanga, nyuma y’iminsi mike Donald Trump atangije umushinga mushya yise “Board […]
Ibikorwa by’ubutabazi birakomeje mu gace ka West Bandung muri Indonesia, nyuma y’inkangu ikaze yagwiririye abaturage basinziriye, igahitana nibura abantu barindwi mu gihe abandi babarirwa muri za mirongo bakomeje gushakishwa. Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 24 Mutarama 2026, ubuyobozi muri Indonesia bwatangaje ko imvura nyinshi yateje inkangu ikomeye mu mudugudu wa Pasirlangu. Iyi nkangu yamanutse […]
Mu Murenge wa Jabana, Akarere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, ubwo abapolisi bari bakurikiranye abajura byarangiye umwe mu bakekwaho ubujura atakaje ubuzima, nyuma y’aho yari amaze gukomeretsa umupolisi. Nk’uko byatangajwe n’Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Gahonzire Wellars, ibi byabaye ku wa 21 Mutarama 2026 saa 13:25. Inzego z’umutekano zari mu kazi […]
