RMC yagiranye inama n’abanyamakuru ba Siporo

Ku wa Gatatu tariki ya 18 Gashyantare 2026 ni bwo habaye inama nyunguranabitekerezo yahuje urwego rw’abanyamakuru bigenzura RMC, abahagarariye ishyirahamwe ry’Abanyamakuru ba Siporo mu Rwanda (AJSPOR), abashinzwe porogaramu z’ibiganiro ku bitangazamakuru n’abanyamakuru bakora ibiganiro bya siporo. Iyi nama nyunguranabitekerezo yabaye ejo hashize ku wa Gatatu tariki ya 18 Gashyantare 2026 ibera ku cyicaro cya RMC […]

Al-Merrikh yatsinze Al Hilal SC 2-0 muri shampiyona

Al-Merrikh yatsinze Al Hilal SC ibitego 2-0 mu mukino w’ikirarane w’Umunsi wa 15 wa Shampiyona y’u Rwanda, yongera kubona intsinzi nyuma y’imikino itandatu yikurikiranya idatsinda muri Shampiyona. Uyu mukino w’ishiraniro hagati y’aya makipe y’abakeba bo muri Sudani wabereye kuri Stade Amahoro ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 17 Gashyantare 2026. Ni umukino […]

Intamabara y’amagambo hagti ya Leagan na Lorenzo yafashe indi ntera

Umunyamakuru wa Siporo kuri RBA, Rugaju Reagan, yatangaje ko hari igihe azashyira hanze amakuru yose azi kuri Musangamfura Christian uzwi nka Lorenzo bakoranye, ashimangira ko hari byinshi bitarajya ku mugaragaro ku mikoranire yabo n’ibyabereye mu kazi. Ibi Reagan yabivuze mu kiganiro cyanyuze kuri Instagram Live, aho yasubizaga ku makuru amaze iminsi acicikana ku mibanire ye […]

Rutamu Elie Joe na Rugimbana bagiye kongera guhurira mu biganiro bya siporo

Abakunzi b’ibiganiro bya siporo bakurikiraga cyane Rugimbana Théogène na Rutamu Elie Joe mu kiganiro Trace Foot cyatambukaga kuri Radio1, bongeye guhabwa inkuru nziza y’uko aba banyamakuru bagiye kongera gukorana. Aba bagabo bombi bagiye gusubukura ibiganiro bya siporo bahuriramo nkuko byahoze mbere, ariko kuri iyi nshuro bikazajya bitambuka ako kanya (Live) hifashishijwe imbuga nkoranyambaga zitandukanye. Mu […]

NGABO Roben yasezeye kuri Rayon Sports nyuma y’imyaka 6 bakorana

Kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Gashyantare NGABO Roben wari Communication Manager yatangaje ku mugaragaro ko yamaze gutandukana na Rayon sports, nkuko yabitangaje kurubuga rwe rwa X yahoze ari twitter. Itangazo NGABO yashyize hanze riragaragaza urugendo yakoranye nikipe ya Rayon Sports mu gihe cy’imyaka 6 n’uruhare rwe muguteza imbere itumanaho n’imbuga nkoranyambaga by’iyi kipe. Ngabo […]

Umukino wa APR FC na Al Hilal SC ntukibereye ku Mahoro wimuriwe kuri Kigali Pelé Stadium

Umukino w’ikirarane cy’Umunsi wa 15 wa Shampiyona y’u Rwanda wagombaga guhuza APR FC na Al Hilal SC wahinduriwe ikibuga n’isaha ugomba kuberaho, bitewe n’ikibazo cy’amashanyarazi kimaze iminsi kigaragara kuri Stade Amahoro. Mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 9 Gashyantare 2026, Urwego rutegura Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda (Rwanda Premier League) rwatangaje […]