Dore impamvu Soloba yibye amaturo mu bukwe bwa Micky na Ag Promoter

Umunyarwenya, umwanditsi akaba n’umukinnyi wa filimi Soloba yemeye ko yafashe amafaranga y’amaturo mu rusengero ubwo Micky yasezeranaga n’umugabo we Ag Promoter, asobanura ko yabikoze agamije gushimisha abantu no gukora ibyo bita “content creation.” Mu kiganiro Micky yagiranye n’itangazamakuru mbere, yavuze ko byamubabaje cyane kubona umwe mu nshuti zabo wari no mu bambariye umugabo we ahaguruka […]

Koffi Olomidé yasezeranye n’umukunzi we nyuma y’imyaka 20 bakundana

Icyamamare mu muziki wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Koffi Olomidé, yasezeranye byemewe n’amategeko n’umukunzi we bamaze igihe kinini bakundana, Cindy Le Cœur, nyuma y’imyaka igera kuri 20 bari mu rukundo. Uyu muhango wabaye ku wa Gatandatu mu gace ka Gombe mu Mujyi wa Kinshasa, ahazwi cyane nk’agace gatuyemo abakomeye n’abafite ibikorwa bikomeye mu gihugu. […]

Umunyamakuru wa Radio Rwanda “Gloria Mukamabano” yeguye

Umunyamakuru wabaye n’umuhanzi, Gloria Mukamabano, wamenyekanye cyane asoma amakuru kuri Televiziyo Rwanda, yasezeye ku mirimo ye mu Kigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, Rwanda Broadcasting Agency (RBA), nyuma y’imyaka icyenda akorera iki kigo. Amakuru yatangajwe agaragaza ko yasezeye kuri uyu wa Kane tariki ya 26 Gashyantare 2026. Mu gihe yamaze muri RBA, Gloria yigaragaje nk’umwe mu banyamakuru bubashywe […]

Umutego w’ubukene n’umururumba: kubera iki Bad Rama yaba yaravuze amagambo asebya leta y’u Rwanda

Mupende Ramadhan, wamenyekanye cyane nka Bad Rama akaba n’uwahoze ayobora inzu ifasha abahanzi ya The Mane, akomeje gutungura benshi kubera amagambo y’ibihuha n’ukwibasira ubutegetsi bw’u Rwanda yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze 22 Gashyantare 2026. Iyi myitwarire yatunguye inshuti n’abavandimwe be bavuga ko atigeze arangwa n’ishyaka rya politiki, ahubwo ikaba ishobora kuba ari ingaruka z’ibibazo by’ubukungu […]

Clapton Kibonke aritegura gukora ubukwe nyuma yo gutera ivi

Mu gihe bitegura gukora ubukwe, Clapton Kibonke yasabye umugore we ko bakomeza kwibanira iteka ryose hanyuma undi nawe arabyemera. Clapton Kibonge n’umugore we Ntambara Jacky bagiye gukora ubukwe nyuma y’imyaka umunani babana nk’umugabo n’umugore nyuma yo gusezerana imbere y’amategeko. Clapton yemeje ko we n’umugore we bagiye gukora indi mihango y’ubukwe yari isigaye harimo uwo gusaba […]

Uganda igiye kwemerera abahanzi gukoresha “copyright” nk’ingwate mu kwaka inguzanyo

Guverinoma ya Uganda yatangaje ko abahanzi n’abakora ibihangano bitandukanye bagiye kujya bemererwa gukoresha uburenganzira ku bihangano byabo (copyright) nk’ingwate mu kwaka inguzanyo muri banki. Ibi byatangajwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburinganire n’Umuco, Peace Mutuuzo, wavuze ko iyi gahunda izatangira gushyirwa mu bikorwa neza ubwo itegeko rivuguruye rigenga uburenganzira ku bihangano (Copyright Amendment Bill) rizaba […]

Kivumbi King nawe yemerako igikombe yahawe atari agikwiriye

Umuhanzi Kivumbi King yatangaje ko yemeranya n’ibitekerezo bya Bull Dogg uherutse kuvuga ko igihembo cy’Umuraperi w’Umwaka cyahawe Kivumbi King kitari kimukwiriye, ashingiye ku kuba adasanzwe akora injyana ya Hip Hop gusa. Kivumbi King aherutse guhabwa iki gihembo muri Isango na Muzika Awards, aho kugeza ubu afatwa nk’umwe mu baraperi baje ku isonga hashingiwe kuri ibyo […]

Mike Tyson na Floyd Mayweather bazarwana mu mukino uzabera muri RDC

Abakinnyi b’ibyamamare mu mukino w’iteramakofe, Mike Tyson na Floyd Mayweather, batangajwe ko bagiye guhurira mu mukino w’imurika (exhibition fight) uzabera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru The Ring Magazine, uyu mukino uteganyijwe ku itariki ya 25 Mata 2026. Uyu mukino uzaba ugamije kugaragaza impano n’amateka y’aba bakinnyi babiri bubatse izina rikomeye mu […]

Inkumi Tuko wote aherutse kwambika impeta yamenyekanye

Mu minsi ishize, Irunga Longin wamamaye nka Tukowote, yemeje ko yamaze kwambika impeta umukunzi we bitegura kurushinga. Uyu mukinnyi wa filime yirinze kumugaragaza mu maso mu mafoto yasangije abakunzi be ku mbuga nkoranyambaga. Tukowote ntiyigeze yifuza gutangaza amazina y’umukunzi we, avuga ko igihe kizagera abantu bakamumenya. Yongeraho ko ubukwe buzaba mu gihe kitarambiranye, nubwo mbere […]