Rayvanny yakoze indirimbo yise ‘Rwanda’bitewe n’uburanga bw’abanyarwandakazi

Umuhanzi Rayvanny w’Umunya-Tanzania, yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Rwanda’, yakoranye n’umuhanzi Kusslove, aho bombi bagaruka ku rukundo, ubwiza bw’u Rwanda n’Abanyarwandakazi. Muri iyi ndirimbo, Rayvanny agaragaza ko ubwiza bw’Abanyarwandakazi bwamukoze ku mutima, ndetse akavuga ko afite amatsiko yo gusura u Rwanda. Iyi ndirimbo ‘Rwanda’ iri mu njyana za Bongo Flava na Afro-pop, yashyizwe ahagaragara ku […]

Umunyafurika wa mbere Angélique Kidjo  yahawe inyenyeri kuri ‘Hollywood Walk of Fame’

Angélique Kidjo, umuhanzi ukomoka muri Benin yaciye agahigo ko guhabwa inyenyeri kuri ‘Hollywood Walk of Fame’ nk’Umunyafurika wa mbere uhawe iyo nyenyeri ifatwa nk’urwego rw’ikimenyabose mu ruganda rw’imyidagaduro muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika,Hollywood Walk of Fame ni umuhanda uzwi cyane uherereye i Los Angeles, ushyirwamo inyenyeri zanditseho amazina […]

Ati” ibyishimo ntaho bitaniye no kwa King James” Platin P ku gitaramo cya Chris Brown&Usher

Igitaramo cya Usher na Chris Brown cyabaye mu ijoro ryo ku wa 17 Kanama 2026, cyitabiriwe n’umuhanzi Platin P aho yatashye ahamya ko nubwo Amerika yateye imbere, ibyishimo by’abakunzi b’umuziki ntaho bitaniye n’ibyo yabonye mu bitaramo King James aherutse gukorera i Kigali. Platini ubwo yabazwaga umwihariko yabonye mu gitaramo cya Usher na Chris Brown yitabiriye, […]

Indirimbo inshaAllah ya The Ben yujuje miliyoni z’abayirebye mu minsi ibiri gusa

The Ben indirimbo ye nshya yise ‘InshaAllah’ yujuje miliyoni z’abayirebye mu minsi ibiri gusa imaze ishyizwe ku rubuga rwa Youtube, bituma uyu muhanzi akuraho agahigo kari kamaze imyaka itanu gafitwe na Meddy. Iyi ndirimbo ‘Inshallah’, The Ben yayishyize hanze tariki 16 Kanama 2026, yakirwa neza n’abakunzi b’umuziki kuva ku munsi wa mbere isohotse, bishimangirwa n’uko […]

“TURIKUMWE CAMPAIGN” Imyaka ine irashize Yvan Bravan yitabye Imana

Hashize imyaka ine Yvan yitabye Imana, Yvan Buravan agiye kwibukwa mu gitaramo cyo gusigasira ibigwi bye ari nako bakomeza ubukangurambaga ‘Turikumwe Campain’ bwo kurwanya kanseri. Iki igitaramo cyateguwe n’umuryango YB Foundation. Kikaba kizabera muri “Atelier du Vin” ku wa 17 Kanama 2026. Muri iki gitaramo hategerejwemo abarimo Uncle Austin, Ish Kevin , Impakanizi, DJ June […]

Inama za Minisitiri Utumatwishima zahindura ubuzima k’urubyiruko

Dr. Utumatwishima Abdallah, Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi,yeretse urubyiruko ibyarufasha gutera imbere birimo ubuzima, uburezi, ugutozwa no kujya mu myanya ifatirwamo ibyemezo, avuga ko iyo ubyujuje uba ushobora gutanga umusanzu wawe ku gihugu nawe ubwawe ukiteza imbere. Minisitiri yabivuze ubwo mu Karere ka Gatsibo hizihirizwaga umunsi Mpuzamahanga w’urubyirukUtumatwishima yavuze ko hari ibintu byafasha urubyiruko kwigirira akamaro, […]

Ibirori bya AllySoudy&Friends byahinduriwe izina

Ally Soudy utegura ibirori ‘Ally Soudy&Friends’ byaherukaga kuba mu 2023, yabihinduriye izina byitwa ‘Cabaret Kigali’, bikazabera muri Kigali Universe ku wa 27 Ugushyingo 2026. Mu itangazo Ally Soudy yashyize hanze, yavuze ko icyahindutse ari izina ry’igitaramo ariko kizakomeza uko cyateguwe. Yavuze ati “Nyuma y’igitaramo cya Ally Soudy&Friends live show’ twishimiye kubamenyesha ko cyahawe izina rishya […]