Bwiza agiye kubana na manager we

Hashize igihe bivugwa ko Bwiza na Uhujimfura Jean Claude usanzwe ari umujyanama we bakundana ariko bitarerurwa ngo bibe inkuru mpamo, ariko mu makuru Imbaga yamenye nuko aba bombi bari mu myiteguro y’ubukwe. Aya makuru avuga yuko nyuma y’imyaka itanu Bwiza yinjiye muri KIKAC Music ya Uhujimfura, umubano watangiye nk’uw’akazi waje kurushaho gukomera, uvamo urukundo. Kuri […]

Mu rukiko kuri Gatanya ya Muyango na Kimenyi Yves, urubanza rwabereye mu muhezo

Kimenyi Yves na Muyango Claudine bitabye Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo, aho baburanye ku bijyanye no gutandukana kwabo byemewe n’amategeko kuri uyu wa 14 Kanama 2026. Uru rubanza ntirwatinze kuko rwamaze iminota mike cyane, aho Kimenyi Yves na Muyango Claudine bombi bari bitabiriye iburanisha. Icyakora, ubwo ryari ritangiye, umucamanza ntiyemeye ko hari undi muntu winjira mu […]

Intambara y’amagambo hagati ya Linda n’umuvandimwe we yakamejeje

Ibyamamare muri cinema nyarwanda, Lynda Priya n’umuvandimwe we Nkusi Queen (bahuje umubyeyi umwe), bamaze iminsi bacyocyorana cyane ku mbuga nkoranyambaga baterana amagambo akakaye, bitewe n’igitekerezo uyu muvandimwe wa Linda yatanze muri rusange. Nkusi Queen ubwo yari mu kiganiro kuri shene ya YouTube ya MIE, hari aho yageze atanga urugero ku bagore batubahisha abagabo babo ku […]

RIB yageneye ubutumwa bweruye ibyamamare byamamaje inzoga z’“ibyuma”

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwasabye mu buryo bukomeye ibyamamare n’abahanzi mu Rwanda kugaragara mu rugamba rwo guca burundu ibinyobwa bitujuje ubuziranenge bizwi nk’ ‘Ibyuma’, rugasaba ko bakoresha ubwamamare bwabo mu kwerekana ko bari baribeshye no gukangurira abaturage kuzirinda. Ubu ubutumwa bwatanzwe na Dr. Murangira B. Thierry, Umuvugizi wa RIB, kuri uyu wa Kane tariki ya 13 […]

Inama ikomeye ya The Ben ku rubyiruko

Umuhanzi w’icyamamare umaze imyaka 18 yose mu muziki, Mugisha Benjamin (The Ben), yagiriye inama zikomeye urubyiruko rushaka kwinjira mu buhanzi n’imyidagaduro, abasaba gushishoza no kumenya gutandukanya icyo kubona abantu benshi bakureba (gushungerwa) bivuze n’ukuri kw’abakunda ibyo ukora (gukundwa). Ibyo The Ben yabivuze ku wa 13 Kanama 2026, mu kiganiro ‘Meet me tonight’ gishingiye ku gitaramo […]

Ese Bruce Melody Yaba agiye gutandukana na Coach Gael?

Umushoramari Coach Gael (Karomba Gael), washinze inzu ifasha abahanzi ya 1:55AM, yatangaje ku mugaragaro ko amasezerano y’imyaka itanu yari afitanye n’umuhanzi Bruce Melodie arimo kugana ku musozo, gusa ashimangira ko impande zombi ziri mu ibiganiro byo kureba niba yarusheho kongerwa. Ibi Coach Gael yabigarutseho mu kiganiro n’abanyamakuru, aho yakuyeho urujijo ku bihuha bimaze iminsi bijyanye […]

Gutanga uburere bwiza byubaka igihugu Dr Utumatwishima

Guhuza imbaraga z’umuryango nyarwanda no kurinda urubyiruko kubatwa n’inzoga n’ibiyobyabwenge ni ryo pfundo ryo kwitegura ejo hazaza hahamye k’u Rwanda. Ubu ni ubutumwa bwatanzwe na Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Abdallah, mu birori byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Urubyiruko ku rwego ry’igihugu, byabereye mu Karere ka Gatsibo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 12 Kanama […]

Umunyamakuru Murindahabi Irene yasezeranye mu mategeko n’umukunzi we Liliane

Umunyamakuru mu myidagaduro mu Rwanda, Irene Murindahabi uzwi cyane nka M. Irene yateye ikirenge mu cy’ibindi byamamare mu buzima bwe aho yasezeranye mu mategeko n’umukunzi we Nishimwe Liliane. Uyu muhango wabereye mu Murenge wa Gishari, mu Karere ka Rwamagana. Mu mashusho yakwirakwiriye ku mbuga nkoranyambaga, hagaragaramo ibyishimo hagati y’abageni, yagaragazaga uburyo M. Irene n’umukunzi we […]

Akon yahamagajwe nk’umuhanzi w’akataraboneka, agezeyo asanga aririmbira abantu batatu

Umuhanzi w’icyamamare Akon yatangaje ko yigeze kwishyurwa amafaranga agera kuri miliyoni z’amadolari kugira ngo aririmbe mu birori by’umuryango w’abaherwe, ariko agezeyo asanga abari mu birori ari abantu batatu gusa. Akon yavuze ko yari yiteze gukora igitaramo kinini cyitabiriwe n’abantu benshi. Icyamutangaje kurushaho ni uko umukobwa wo muri uwo muryango yamusabye kumuririmbira indirimbo ye yamamaye, “Lonely”, […]

Agahinda kari kose mu muryango wa Mitsutsu nyuma y’urupfu rwa murumuna we wari umaze imyaka ibiri arwaye

Umunyarwenya Kazungu Emmanuel, uzwi cyane nka Mitsutsu, yamenyesheje abamukurikira inkuru y’incamugongo y’urupfu rwa murumuna we witabye Imana mu ijoro ryo ku wa 6 rishyira ku wa 7 Kanama 2026. Uyu musore yari amaze imyaka ibiri avurirwa mu bitaro bitandukanye, aho yabanje kwitabwaho muri CHUK nyuma akimurirwa mu Bitaro bya Gisirikare bya Kanombe, ari na ho […]