Ku wa Mbere tariki 26 Mutarama 2025, Umuhuzabikorwa wa AFC/M23, Corneille Nangaa, yagiranye ikiganiro n’igitangazamkuru dukesha iyi nkuru IGIHE cyabereye i Goma, agaruka ku bikorwa byagezweho mu mwaka umwe uyu mutwe umaze ugenzura uyu mujyi, anagaragaza ko urugamba rugikomeje kugeza igihe uburenganzira bw’abaturage ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo buzubahirizwa byuzuye.
Umwaka urihiritse uyu umutwe wa M23 ufashe Umujyi wa Goma, igikorwa cyakangaranyije Isi yose, gishyira ahagaragara ko uyu mutwe wari umaze igihe kinini usaba amahanga ko uburenganzira bwawo n’ubw’abaturage uharanira bwubahirizwa. Nyuma yo kubona ko ibyo wasabaga bititabwaho uko bikwiye, wafashe icyemezo cyo kwiyemeza gukemura ikibazo cyawo mu buryo bwawo.
Goma yo mu ntangiriro za 2024 n’iya none ni nk’ijuru n’Isi. Uyu munsi, uyu mujyi urangwa n’umutekano ugereranywa n’utigeze ubaho mu myaka myinshi ishize, isuku yarongerewe, ibikorwa remezo birimo kubakwa hirya no hino, kandi abaturage bawugendamo ku manywa n’ijoro nta bwoba.
Nangaa yasobanuye ko ubwo AFC/M23 yageraga i Goma, basanze umujyi uri mu bibazo bikomeye:
- Amazi n’amashanyarazi byari byaraciwe
- Banki zari zarafunzwe
- Umwanda wari ukabije
- Amabandi yari yaridegembyaga mu mujyi
Yagize ati:
“Twageze i Goma tutaje mu birori. Twasanze umujyi uri mu bibazo bikomeye. Ariko twafashe inshingano zo kuwusubiza ku murongo, duhera ku by’ingenzi: amazi yabonetse mu minsi itatu, amashanyarazi agaruka mu cyumweru kimwe.”
Yongeyeho ko bashyizeho umuganda rusange, bigatuma uyu munsi Goma ibarwa mu mijyi isukuye cyane muri RDC.
Umutekano washyizwe imbere
Corneille Nangaa yavuze ko umutekano wariwo mwihariko wa mbere. Yasobanuye ko abaturage bari barahawe intwaro n’ubutegetsi bwa Kinshasa, bigatuma haduka ubujura n’ubugizi bwa nabi.
AFC/M23 yafashe icyemezo cyo kwambura abaturage izo ntwaro, kurwanya amabandi no gushyiraho inzego z’umutekano zinoze.
Uyu munsi, i Goma:
- Nta rusaku rw’amasasu ruvugwa nijoro
- Amabandi nka Quarante Voleurs ntakibaho
- Abaturage bajya mu mirimo yabo nta nkomyi
Bashyizeho kandi polisi ishinzwe kurinda abaturage n’ibyabo, no gukurikirana iyubahirizwa ry’amategeko.
Imiyoborere, ubutabera n’ubukungu
Nangaa yavuze ko bashyizeho inzego z’imiyoborere kuva ku rwego rw’intara kugeza kuri nyumba kumi. Bashyizeho ba guverineri babiri, ba meya, ba burugumesitiri n’abandi bayobozi b’inzego z’ibanze.
Ku bijyanye n’ubutabera, hashyizweho komisiyo yihariye, hatangira gushyirwaho inkiko z’ibanze i Goma na Bukavu, n’inzego z’ubushinjacyaha.
Mu rwego rw’ubukungu:
- Abaturage basubiye mu byabo
- Ubuhinzi bwarasubukuwe (ibirayi muri Masisi, ibigori ku buso bwa hegitari 400)
- Imipaka ya Bunagana na Grande Barrière yongeye gukora
- Inka n’abantu batashye basubira mu byabo buri munsi
Amashuri, za kaminuza n’ibitaro byongeye gukora. Umwaka w’amashuri wararangiye mu mahoro, utangirira undi mu ituze, ibintu bitari byarigeze bibaho mu myaka itanu.
Ishoramari n’imihanda
AFC/M23 yatangaje ko imihanda iri gusanwa:
- Goma – Walikale unyuze Masisi
- Rutshuru – Goma
Nangaa yavuze ko hari abageze mu zabukuru batangazwa n’uko babonye imihanda yubakwa ku nshuro ya mbere mu buzima bwabo.
Ibiganiro Hagati ya AFC/M23 RDC bya Kinshasa
Abajijwe ku bujyanye no kwitabira ubutumure M23 yatumiwemo na Félix Tshisekedi bishobora kubera kinshasa cynagwa i Luanda, Corneille Nangaa yavuze ko AFC/M23 itigeze yanga ubutumire, ariko ko itazitabira ibiganiro by’i Luanda itarasobanurirwa uko gahunda ya Doha izagenda. Yasabye ko habanza gusuzumwa ibyagezweho muri Doha, cyangwa hakemezwa ko byarangiye burundu, mbere yo gutangira ibiganiro bishya. Yongeyeho ko ibiganiro ari intambwe ya nyuma iganisha ku bwiyunge bw’Abanye-Congo bose, kandi ko mbere yabyo hakenewe imishyikirano hagati ya AFC/M23 na Leta ya Kinshasa.
Ati: “Ntitwanze ubutumire bwe, twashatse kumenya uko bizagenda kuri gahunda ya Doha mu gihe tuzaba turi mu biganiro. Icyo ni cyo kibazo. Ese tuzajya i Luanda cyangwa ntituzajyayo? Tuzajyayo mu gihe twahabwa ibisobanuro, dusuzume ibyagezweho i Doha cyangwa byemezwe ko twasinye icyemezo cy’uko ibya Doha byarangiye, dutangire bundi bushya.
Navuga ko iyo tuvuga ibiganiro, habaho intambwe eshatu. Ibiganiro ni yo ntambwe ya nyuma igana ku bwiyunge. Bivuze ko mu biganiro, Abanye-Congo bose tuzaba duhari, hamwe na sosiyete sivile n’abandi bafite uruhare rukomeye ku buzima bw’abaturage, batwunge.”
Yashinje Perezida Félix Tshisekedi kudashyira mu bikorwa ayo masezerano, avuga ko intambara ikomeje kubera inyungu za politiki n’ubukungu.
“Nta biganiro by’ukuri mu gihe abaturage bafungwa”
Nangaa Abajijwe niba bafite icyizere mu biganiro no ku byo basaba mbere y’uko bitangira, yasubije ko ibiganiro bidashoboka hatabanje gushyirwaho ingamba zirema icyizere, zirimo guhagarika igihano cy’urupfu, kurekura abafungwa ba politiki n’abasirikare bakuru, no guhagarika ibikorwa byo gushimuta no guhunga abaturage.
Yongeyeho ko Tshisekedi ashaka gutinza amahoro no gukomeza intambara, ashimangira ko AFC/M23 itazatsindwa kandi ko ibiganiro by’ukuri bisaba kubanza gukemura ibyo bibazo by’ibanze.
Yagaragaje ko adashobora kwitabira ibiganiro by’ukuri mu gihe abaturage bagikubitwa, bagafungwa cyangwa bagashimutwa.
Ati:
“Ibiganiro ni inzira ya nyuma iganisha ku bwiyunge bw’Abanye-Congo bose. AFC/M23 izakomeza guharanira amahoro arambye binyuze mu mishyikirano, ariko ntituzemera ibiganiro by’ikiraka.”
