Abanyeshuri ba UR-Huye mu muryango RASA babonye ubuyobozi bushya

5
4 minutes, 13 seconds Read

Inshamake kuri RASA

RASA mu magambo arambuye ni Rwanda Anglican Students Association; mukinyarwanda RASA ni umuryango w’abanyeshuri b’itorero angilikani mu Rwanda. uyu muryango ukorera mu mashuri makuru na kaminuza hirya no hino mu gihugu.

Umuryango RASA wavutse mu mwaka wa 1997 uvukira mu mujyi wa Butare, mu cyahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda Université Nationale du Rwanda (UNR).

Biturutse ku kuba abanyeshuri b’Itorero rya Anglican babaga barabonye Buruse zibemerera kujya kwiga muri kaminuza i Butare ariko ntibabone uburyo bwo gusenga nkuko imyemerere yabo iri.

Ntibahabwe uburenganzira bwo kuba baterana, ahubwo bakajyanwa mu yandi aho batemererwaga kuramya Imana cyangwa kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu, kandi bagahezwa ngo ab’Anglican ntibakizwa.

Nibwo abanyeshuri bagera kuri 7 bishyize hamwe bajya inama y’uburyo batangiza itsinda bazajya bahuriramo bagasenga bahuje imyemerere, bamaze kunoza uwo mugambi bita iryo tsinda Rangurura ariko bayita ko ari korari.

Rangurura ntiyari kuba umuryango kuko byasabaga ko babanza kubona uburenganzira butangwa n’ubuyobozi bwa Kaminuza bwo gukorera mu kigo, ahubwo yakoraga nka korari ikorera muri kaminuza ndetse no ku rusengero rwa Saint paul ari naho hari ibyicaro bya diocese ya butare kugeza ubu.

Uko iminsi yagiye igenda 1999 iyi korari yaje kwaguka maze ivamo umuryango mugari wahise uhabwa izina rya Association de Jeunesse Episcopale Universitaire au Rwanda (AJEUR). Icyo gihe itorero ryari ritaraba Anglican, ryari EER (Église Episcopale au Rwanda)

Ubwo inama nkuru y’iri torero Synod yari yateraniye ku rusengero rwa St. Étienne, ruherereye Biryogo, kuwa 29, 2007, yafataga umwanzuro wo guhindura izina Église Episcopale au Rwanda ikitwa Province de L’Eglise Anglicane au Rwanda (PEAR)

Mu kwezi kwa Nzeli 2019 Inama nkuru yari yateranye yemeza guhindura nanone iri zina, maze Archbishop Laurent MBANDA wari uyoboye iri torero yandikira ibaruwa GAFCON imenyesha ko ijambo province ryakurwa kuri irizina bitwaga bakitwa Eglise Anglicane au Rwanda (EAR) Ari nabyo bizwi nka Anglican Church of Rwanda mu rurimi rw’icyongereza.

Anglican church of Rwanda byemejwe ubwo U rwanda rwari rurimo kuva muri sisteme ya francofone rujya mur i sisteme ya Anglofone kugeza nanubu.

uko byahindukaga ninako muri ryatsinda bagendaga bahindura nabo, 2009 ryaje guhindura izina AJEUR maze Batangira kwitwa RASA.

kubera impamvu zitandukanye zirimo nko guhinduka kwa sisiteme igihugu cyarimo yo kuva mu gifaransa berekeza mu cyongereza, no gukuramo ijambo Jeunesse kubera ko bashakaga ko itaba iy’urubyiruko gusa ahubwo iba iy’abantu bose ntibe iy’abanyeshuri gusa.

RASA yagiye yaguka ijya mu bigo by’amashuri bitandukanye Mu Rwanda mu myaka igiye itandukanye. kugeza ubu itsinda ryatangijwe n’abanyeshuri 7 muri NUR i Butare ryaragutse riri kubarizwa mu bigo 26 by’amashuri makuru na kaminuza. Iy’ I Huye aho uyu muryango wakomotse yitwa RASA UR HUYE

Uyu muryango ugira ijambo ugenderaho aho ari ho hose, rivuga ngo AGAKIZA,URUKUNDO N’UMURIMWO kandi uyu muryango unafite indrimbo yubahiriza uusugire bwaho yitwa Uruzabibu.

Indrimbo ya RASA yitwa uruzabibu igaragara no kuri Youtube, ifite amagambo meza

RASA UR HUYE

RASA UR HUYE muri uyu mwaka wa 2026 igizwe n’abanyamuryango basaga 500 aba harimo abanyeshuri batandukanye baba baraje kwiga muri kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, ndtse n’abandi baba basanzwe bahiga boherejwe mu myaka yatambutse.

RASA UR HUYE igizwe n’amakorari 2: RANGURURA Choir na BOAZ Choir, ndetse na Worship Team 2 HALAL worship team ikora mu kinyarwanda na TEHILLAH worship team ikora mundimi z’amahanga

Muri RASA UR HUYE bagira andi matsinda atandukanye,abashinzwe ivugabutumwa, abanyamasengesho, abashinzwe protocole, abashinzwe decoration, abashinzwe imibereho myiza y’abanyamuryango, abashinzwe sport ndetse nabandi….

Bagira amatsinda bise ko ari Famille abafasha mu buryo bwo gusabana, kwiga ijambo ry’imana ndetse no kumenyera ubuzima bwo muri kaminuza. yakozwe bagendeye ku ma diocese abanyeshuri baba baturutsemo.

batora abo bita ababyeyi PAPA na MAMA, yewe n’abandi bagira uruhare mu muryango mu kurera abana nka ba nyirasenge na ba nyinawabo aribo bita Ancle na Aunt, maze bagafatanya kwita ku bana ari bo banyamuryango babarizwamo.

Buri mwaka bamwe barasoza amashuri bakajya hanze maze hakaza n’abandi bashya bagakomeza umurimo wo kuvuga gukora no kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu nkuko intego y’abatangije uyu murimo babishakaga.

Amatora ya RASA UR HUYE

Mbere na mbere uyu muryango uba waratoye akanama nkemurampaka ari nako gashinzwe kugenzura imikorere n’imiyoborere ya komite iba iyoboye. Kandi amatora aba mu ruhame, Abatora ni abanyamuryango ba RASA UR HUYE.

Kuri iki cyumweru 25/01/2026 RASA UR Huye yakoze amatora y’abayobozi bahagarariye abandi (Executive Committee),bazayobora manda ya 2026-2027 basimbura abariho bayoboraga 2025-2026. yari iyobowe na Dieudonne HAFASHIMANA yarabereye muri Stade ya Kaminuza.

Ni komite iba igizwe n’abantu 8, perezida, visi perezida wa 1, n’uwa 2, umunyamabanga, umubitsi, abajyanama 3.

Iyo bamaze gutora iyi komite ibayoboye nibwo amatsinda yose atangira nayo gutora abayayobora muri uwo mwaka bagafatanya na komite nkuru Executive committee.

Bashingiye k’umurimo ukomeye Imana yakoresheje abayobozi bari bayoboye RASA 2025-2026; abakristo basengera aha muri RASA UR HUYE babifashijwemo n’Imana babonye ko Ari ngombwa ko uwari Usanzwe uhagarariye iyi association DIEUDONNE Hafashimana yakomeza kubayobora.

Abanyamuryango ba RASA UR HUYE bari mu materaniro
Dieudonne HAFASHIMA wongeye gutorerwa kuyobora RASA UR HUYE
committe yatowe kuyobora manda ya 2026-2027 muri RASA UR HUYE
Rangurura choir aha yari iri mu gitaramo cyo gukora indirimbo mu buryo bw’amashusho imbonankubone
BOAZ Choir yo muri RASA UR HUYE
Tehillah worship team yo inakorera umurimo w’imana no kuri saint paul cathederal muri English service
Halal Worship Team aha iba yasuye Musee Nkuru y’Igihugu I Huye

About The Author

author

Horace Gates

I'm Imazirungu Horace a dedicated Journalist. I'm Rwandan Delivering breaking news, growing our community

Inkuru bihuye

5 Comments

  1. avatar
    NTUKANYAGWE James says:

    wauuuuuu duterwa ishema no kuba muri uyumuryango wa RASA biranezeza rwose mwakoze kumakuru meza muduhaye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *