Umugabo w’imyaka 32 wo mu Karere ka Huye, mu Murenge wa Kinazi, Akagari ka Gahana, Umudugudu wa Ruvugizo, yakubiswe n’inkuba ku wa 28 Mutarama 2026, ahita ahasiga ubuzima ubwo yari ari mu nzu iwe ari kumwe n’umugore we.
Amakuru atangwa n’abo mu muryango avuga ko nyakwigendera Nshimiyimana Innocent yari yicaye mu nzu aganira n’umugore we Ingabire Claudine, ubwo inkuba yamukubitaga mu buryo butunguranye.
Umwe mu batanze amakuru yagize ati:
“Nta mvura yari irimo kugwa, ariko hari umuyaga n’inkuba nyinshi. Imvura yari itaratangira. Inkuba yahise ikubita umugabo agwa hasi ahita apfa, umugore we we yataye ubwenge ariko ntiyakomereka.”
Uyu muturage yakomeje avuga ko atari uyu nyakwigendera wenyine inkuba yakubise, kuko hari n’undi muturage wagize ikibazo nk’icyo ariko we yahise yihutanwa kwa muganga, akomeretse.
Polisi yemeje iby’aya makuru
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, yemeje aya makuru, avuga ko uyu mugabo yakubiswe n’inkuba ari hafi y’igikoni cy’inzu ye.
Ati:
“Ni byo koko, inkuba yakubise umugabo w’imyaka 32 ari iruhande rw’inzu ye hafi y’igikoni. Inzego zirimo Polisi na RIB zahise zitabara ariko basanga yamaze kwitaba Imana. Umurambo wajyanwe ku Bitaro bya Kaminuza bya Butare (CHUB) kugira ngo ukorerwe isuzuma.”
CIP Kamanzi yongeyeho ko hari n’undi mubyeyi w’imyaka 27 wakubiswe n’inkuba agahungabana, ariko we yahise ajyanwa ku Kigo Nderabuzima cya Gitovu, aho ubu ubuzima bwe bukomeje kumera neza.
Abaturage basabwe kwitwararika mu bihe by’imvura
Polisi yasabye abaturage kwirinda ibikorwa byose bishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga mu bihe by’imvura, birimo kugenda mu mvura nyinshi, kugama munsi y’ibiti, kuguma hafi y’ibyuma n’ahantu hashobora gukurura inkuba.
Usibye mu Karere ka Huye, no mu Karere ka Muhanga, mu Murenge wa Shyogwe, Akagari ka Ruli, ahazwi nko mu Ruhina, imvura yaguye ku mugoroba wo ku wa 28 Mutarama 2026 yakubise igiti cyari iruhande rw’inzu y’umuturage kirashya kiragurumana, gusa ku bw’amahirwe ntiyagira umuntu ikomeretsa.
