Nyuma yo gukira imvune , Kylian Mbappé ntiyabanje mu mukino Real Madrid yatsinzemo Real Oviedo ibitego 2-0 muri La Liga, ibitego byatsinzwe na Gonzalo García na Jude Bellingham. Mbappé yinjiye mu kibuga ku munota wa 68 ndetse anatanga umupira wavuyemo igitego cya Bellingham ariko nyuma yuyumukino havutse impaka zikomeye.
Mu magambo yatangaje nyuma y’umukino, uyu mukinnyi w’Umufaransa yavuze ko umutoza Álvaro Arbeloa yamubwiye ko ari umwataka wa kane muri uwo mukino, nyuma ya Vinícius Júnior, Gonzalo García, na Franco Mastantuono.
“Ijambo ni uko ndi muzima ku 100%. ntiyambanjemo kuko ambona nk’umwataka wa kane,” amagambo Mbappé yabwiye abanyamakuru.
Arbeloa yahise abihakana, agira ati:
“Ntabwo nigeze mbwira Mbappé ko ari uwa kane. Nari kubyishimira iyo nza kugira abasatirizi bane, Ni njye uhitamo ababanza mu kibuga, si izina ry’umukinnyi.”
Aya makimbirane yashyize ahagaragara umwuka mubi uri muri Santiago Bernabéu. Real Madrid iri ku mwanya wa kabiri muri La Liga, iri inyuma ya mukeba wayo FC Barcelona iyirusha amanota 14 nyuma yo gutsindwa bikomeye muri El Clásico no gusezererwa hakiri kare muri Copa del Rey.
Nubwo Mbappé amaze gutsinda ibitego 24 muri uyu mwaka w’imikino, imvune n’imikinire ye ishidikanywaho byatumye abafana batamwishimira. Ubwo uyu mukinnyi w’imyaka 26 yinjiye mu kibuga mu mukino wa Oviedo, bamwe mu bafana bari mu rugo bamuvugije induru ibintu bidakunze kubaho ku mukinnyi ukomeye nk’uyu.
Iyi myitwarire igaragaza umwaka utaragenze neza ku ikipe ya Real Madrid. Kuza kwa Mbappé avuye muri Paris Saint-Germain byari byitezwe ko bizakomeza cyane ikpe ya Real Madrid, ariko imvune, guhinduranya abakinnyi kenshi, n’ikibazo cyo kutumvikana mu ikipe byatumye abafana bibaza aho ikipe igana.
Abafana b’umupira w’amaguru mu Rwanda no ku mugabane wa Afurika bakomeje gukurikiranira hafi uko ibi bibazo bizagenda bikemuka. Mbappé aracyari umwe mu batakabakomeye ku isi, ariko haracyari ibibazo: Ese Arbeloa azakomeza kumwicaza hanze? Mbappé azashobora kumenyera uburyo bw’umutoza? Cyangwa perezida w’ikipe Florentino Pérez azinjira muri iki kibazo kugira ngo ibintu bituze?
Ese Mbappé azacecekesha abamunenga kandi agerageza gutsinda ibitego, cyangwa se umwuka mubi mu rwambariro uzarushaho gukomera?
