“Ubundi se bibarebaho iki”? Kimenyi kubifuza ko avuga ku mibanire ye na Muyango

1 minute, 13 seconds Read

Kimenyi Yves wahoze ari umukinnyi w’umupira w’amaguru wabigize umwuga, yatangaje ko atifuza kugira icyo atangaza ku mibanire ye n’umugore we Muyango Claudine, ashimangira ko ubuzima bwabo bwite butareba rubanda.

Ibi yabivuze nyuma y’uko ku mbuga nkoranyambaga hakomeje gukwirakwira ibitekerezo n’amakuru atandukanye agaruka ku mubano wabo, bamwe bakeka ko haba hari ibibazo hagati yabo. Ibyo byakurikiye amagambo aherutse kuvugwa na Muyango mu kiganiro cyanyuzaga kuri Live, aho yumvikanye agaragaza agahinda kenshi ku bijyanye n’ubuzima bw’urugo.

Muri icyo kiganiro, Muyango yumvikanye avugana n’umupasiteri wamubwiraga amagambo yo kwakira umugabo mu izina rya Yesu, ariko amusubiza agaragaza ko atifuza kongera kubiganiraho, avuga ko yanyuze mu bihe bikomeye atifuza gusubiramo.

Nyuma y’ibi, Kimenyi Yves na we yagarutse kuri iyo ngingo mu kiganiro cya Live kuri TikTok, aho yari kumwe na Yago Pon Dat. Abakurikiraga ikiganiro bamubajije ku mubano we na Muyango, ariko abyamaganira kure.

Yagize ati: “Ubundi se bibarebaho iki? Ndi mu bucuruzi munshyigikire, ibindi mubindekere.” Yongeyeho ko adakunda kujya atanga ibisobanuro kuri buri kintu cyose kimuvugwaho ku mbuga nkoranyambaga.

Kimenyi yavuze ko yahisemo kwibanda ku mutimanama we n’ibyo akora, aho asigaye akora ubucuruzi aho gukomeza gusubiza buri jambo rimuvuzweho. Yagaragaje ko kuri ubu ari mu Bushinwa aho yagiye kwiga no gushaka amasoko ajyanye n’ubucuruzi bw’ibicuruzwa bitandukanye azana mu Rwanda.

Kimenyi Yves na Muyango Claudine basezeranye kubana mu ntangiriro za Mutarama 2024, kandi bafitanye umwana umwe w’umuhungu. Ku bijyanye n’ibivugwa ku mubano wabo, bombi ntibaragira itangazo rirambuye ribisobanura.

About The Author

Inkuru bihuye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *