Laurentiu Aurelian Reghecampf umutoza wa Al Hilal SC na Ben Moussa El Kebir Abdessattar umutoza wa Police FC bafatiwe amande kubera ko batitabiriye ikiganiro n’itangazamakuru nyuma y’umukino na Rwanda premier league.
Ntibitabiriye ibiganiro n’abanyamakuru (post-match press conference) kandi ari itegeko. RPL ivuga ko ibi binyuranyije n’Ingingo ya 25, Igika cya 4 cy’amategeko agenga amarushanwa.
RPL ishimangira ko itangazamakuru ari umufatanyabikorwa w’ingenzi mu iterambere ry’umupira w’amaguru. Bityo, kwitabira ibiganiro nyuma y’umukino ni inshingano itagomba kwirengagizwa, yaba ikipe yatsinze, yanganyije cyangwa yatsinzwe.
Mu mupira w’amaguru wabigize umwuga, aya mategeko ashyirwaho kugira ngo haboneke amakuru ku bafana no kurushaho kugira umucyo mu mikino. Kutitabira ibiganiro n’itangazamakuru akenshi bifatwa nk’ubunyamwuga buke cyangwa kugerageza guhunga ibibazo bikomeye nyuma yo gutsindwa, ari yo mpamvu hashyirwaho ibihano by’amande kugira ngo ibyo bitazongera kubaho.
Kugeza ubu muri shampiyona yikiciro cyambere mu Rwanda bamaze gukina imikino22, amakipe 18 niyo akina hagati yayo.
Al Hilal SC iri ku mwanya wa mbere n’amanota 42, imaze gukina imikino 20 gusa. Ibi biyihesha amahirwe kuko yakinnye imikino mike ugereranyije n’abandi bayikurikiye.
APR FC iri ku mwanya wa kabiri nayo ifite amanota 42, ariko imaze gukina imikino 22 kandi ifite umubare muto w’ibitego irusha aho izigamye 13, ugereranyije na Al Hilal izigamye 29.
Al Merrikh SC iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 41 mu mikino 21.
Police FC na Rayon Sports FC zinganya amanota 37, ziri ku myanya ya 4 n’uwa 5.
Amakipe ashobora kumanuka mu cyiciro cya kabiri ni; Amagaju FC iri ku mwanya wa 17 n’amanota 18 mu mikino 22, AS Muhanga ni yo iri ku mwanya wa nyuma n’amanota 17, ariko ifite umukino umwe itarakina ugereranyije na Amagaju.



