Archbishop Dr Laurent Mbanda yagizwe Perezida w’Inama Nkuru y’Umuryango w’Abangilikani ku Isi

1 minute, 30 seconds Read

Umuryango w’Abangilikani ku Isi watangaje impinduka mu miyoborere yawo, zirimo gusesa Inama y’Abakuru b’Amatorero (Primates Council) yari imaze imyaka myinshi iyobora ibikorwa bya GAFCON kuva mu 2008, maze yemeza umunyarwanda Archbishop Dr Laurent Mbanda kuwuyobora ku isi yose.

Ibi byatangajwe n’ubuyobozi bwa Global Anglican Future Conference (GAFCON), busobanura ko hafashwe icyemezo cyo gushyiraho urundi rwego rushya rwiswe Global Anglican Council, ruzaba rugizwe n’abakuru b’amatorero, abajyanama n’abandi bayobozi batandukanye barimo abepisikopi, abapasiteri n’abalayiki.

Ubuyobozi bwa GAFCON bwavuze ko iki cyemezo kigamije kwagura imiyoborere no gusangiza ububasha n’abandi bayobozi b’Abangilikani ku Isi, aho bose bazajya bagira uburenganzira bungana bwo gutora no gufata ibyemezo.

Muri izi mpinduka, hatangajwe ko Laurent Mbanda, Archbishop wa Anglican Church of Rwanda, yatowe ku bwumvikane busesuye nka Perezida w’iyo nama nshya ya Global Anglican Council.

Ku mwanya wa Visi Perezida hatowe Miguel Uchoa, mu gihe Paul Donison we yagizwe Umunyamabanga Mukuru w’iyi nama.

Abatowe bazayobora iyi nama kugeza mu mwaka wa 2028, ubwo hazaba habaye inteko rusange ya gatanu ya GAFCON iteganyijwe kubera i Athens mu gihugu cy’u Greece.

Ubuyobozi bwa GAFCON bwavuze ko izi mpinduka zigamije gushyiraho uburyo bushya bwo kuyobora Umuryango w’Abangilikani ku Isi, buha ijambo rinini abayobozi baturuka mu bice bitandukanye by’Isi.

Nanone hemejwe ko abakuru b’amatorero (Primates) bashobora gukomeza kuba muri iyi nama n’iyo baba barasezeye ku nshingano zabo mu ntara z’amatorero bayoboraga, kugeza igihe hazabera indi Nteko Rusange ya GAFCON.

Ubuyobozi bwatangaje ko uru ari urugendo rwiza kuri Global Anglican Communion, kuko impinduka zakozwe zitezweho gutuma imiyoborere irushaho kuba rusange no guhuza abayoboke b’Abangilikani ku Isi.

Archbishop Dr Laurent Mbanda umunyarwanda watorewe kuyobora inama nshya ya Global Anglican Council
Miguel Uchoa umunya Brazil niwe watorewe kungiriza Mbanda
Paul Donison umunya Canada we yatorewe kuba umunyamabanga w’iyi nama

About The Author

Inkuru bihuye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *