Trump yanze kongera igihe cy’agahenge na Iran mu gihe ibiganiro bikomeje gushidikanywaho

1 minute, 15 seconds Read

Perezida wa America, Donald Trump, yatangaje ko adashyigikiye kongera igihe cy’agahenge hagati y’Amerika na Iran giteganyijwe kurangira ku wa Gatatu, kugira ngo habeho andi mahirwe y’ibiganiro.

Trump yabivuze mu kiganiro yagiranye na CNBC uy’umunsi kuwa Kabiri, aho yagaragaje ko igihe gisigaye ari gito kandi ko hatabayeho amasezerano, imirwano ishobora kongera kubura.

Ibiganiro bishya biteganyijwe kubera muri Pakistan muri iki cyumweru, nubwo Iran itaremeza ku mugaragaro niba izayitabira. Hagati aho, ubushyamirane bukomeje gukara kubera ifungwa rya Strait of Hormuz n’ibihano bya Amerika ku byambu bya Iran.

Ubwo yabazwaga niba yakwemera kongera agahenge kugira ngo ibiganiro bihabwe umwanya, Trump yasubije ati: “Oya, sinifuza kubikora.”

Yavuze kandi ko intumwa za Iran zizitabira ibyo biganiro, ariko ashimangira ko zigomba gufata umwanzuro vuba.

Trump yavuze ko Iran ishobora kongera gukomera mu bukungu no ku rwego mpuzamahanga nibaramuka bemeye amasezerano. Yongeyeho ko yizeye ko impande zombi zishobora kugera ku “masezerano meza”.

Nubwo bimeze bityo, Trump yavuze ko igisirikare cya Amerika cyiteguye kongera ibikorwa bya gisirikare igihe cyose byaba ngombwa.

Ku ruhande rwa Iran, ubuyobozi bwayo bwatangaje ko butazemera kuganira buri munsi y’iterabwoba. Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Iran yavuze ko Amerika izaryozwa ingaruka zose z’ukwiyongera kw’umwuka mubi.

Ifungwa rya Strait of Hormuz ryatumye ibiciro bya peteroli bizamuka ku isi hose, ndetse no muri Amerika ibiciro bya lisansi bikazamuka ku rugero rurenze 25% kuva intambara yatangira.

Trump yavuze ko Amerika ifite ububasha busesuye kuri uwo muyoboro w’ingenzi wifashishwa mu bucuruzi bw’isi.

Donald Trump, yatangaje ko adashyigikiye kongera igihe cy’agahenge

About The Author

Inkuru bihuye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *