Kiliziya Gatolika yamaganye abitwa “Abatowe” bashyizeho ‘Papa’ mu Rwanda

1 minute, 22 seconds Read

Mu minsi ishize, ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwiye amashusho agaragaza itsinda ry’abantu biyita “Abatowe” ryimitse umuntu ryise Papa mushya mu Rwanda, ibintu byateje impaka n’urujijo mu bakirisitu no muri sosiyete nyarwanda.

Uwo witwa Harerimana Faustin ni we wahawe izina rya Papa muri uwo muhango, aho yambitswe inkoni y’ubushumba, ahabwa umusaraba ndetse na Bibiliya, nk’ibimenyetso by’ubuyobozi bw’iyobokamana.

Mu ijambo rye, yavuze ko buri mukirisitu wabatijwe aba ari “Uwatowe”, kandi ko bafite inshingano yo kuyobora abandi mu rukundo, ubutabera n’amahoro. Yongeyeho ko hari bamwe mu bayobozi ba Kiliziya Gatolika batumva neza ubutumwa bwabo, ariko ashimangira ko bo batayirwanya ahubwo bavuga ko bayirimo neza.

Ibi byatumye abayobozi ba Kiliziya Gatolika mu Rwanda bagaragaza impungenge zikomeye kuri iri tsinda.

Arkiyepiskopi wa Kigali, Antoine Cardinal Kambanda, wanayoboye Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, yatangaje ko Kiliziya yatangiye iperereza ku bikorwa by’aba biyita Abatowe ndetse n’uwimitse nka Papa.

Yagize ati: “Turashaka kumenya ukuri kuri ibi bikorwa, kugira ngo dukureho urujijo mu bakirisitu no kureba icyakorwa.”

Abapadiri batandukanye na bo bagaragaje ko ibi bikorwa bishobora guteza ubuyobe mu myemerere y’abakirisitu, basaba ko habaho ubushishozi n’isuzuma ryimbitse.

Abasesenguzi mu by’iyobokamana bavuga ko mu myemerere ya Kiliziya Gatolika, Papa atorwa mu buryo bwemewe n’amategeko yayo kandi bikorerwa i Vatikani n’Abakaridinali, bityo ibikorwa nk’ibi bidafite aho bihuriye n’imigenzo yayo.

Iyi nkuru yakomeje gukurura impaka ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe basaba ko hakorwa iperereza ryimbitse, mu gihe abandi bo bagaragaza ko hakwiye ubukangurambaga bwo gusobanurira abakirisitu inyigisho z’ukuri za Kiliziya.

Harerimana Faustin ni we wahawe izina rya Papa muri uwo muhango.
Kiliziya Gatolika yamaganye abitwa “Abatowe” bashyizeho ‘Papa’ mu Rwanda.

About The Author

Inkuru bihuye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *