Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora (RCS) rwatangaje ko Karasira Aimable Uzaramba, wari uzwi nka “Prof Nigga”, yapfuye mu ijoro ryo ku wa 6 Gicurasi 2026, mbere y’amasaha make ngo afungurwe nyuma yo kurangiza igihano yari yarakatiwe.
Nk’uko byatangajwe n’Umuvugizi wa RCS, Sengabo Hillary, yagize ati ”Karasira yafashe imiti yari asanzwe anywa mu rwego rwo kuvura uburwayi bwo mu mutwe, ariko ngo arenza urugero rwagenwe, ibintu byateje ikibazo gikomeye cy’ubuzima”.
Yavuze ko iyo miti ubusanzwe yamufashaga gusinzira amasaha make, ariko kuri iyi nshuro ngo yayinyoye ari myinshi cyane. Nyuma yo kumererwa nabi, yahise ajyanwa ku Bitaro bya Nyarugenge, ariko biza kurangira yitabye Imana mu masaha y’ijoro.
RCS yavuze ko hategerejwe raporo ya muganga izagaragaza neza icyateye urupfu rwe, nubwo amakuru y’ibanze agaragaza ko rwatewe n’ingaruka z’imiti myinshi yafashwe icyarimwe.
Karasira yari asoje igihano cy’igifungo cy’imyaka itanu yakatiwe n’Urukiko Rukuru, Urugereko rwihariye ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka, ruherereye i Nyanza. Yari yarahamijwe ibyaha birimo gukurura amacakubiri, guhakana Jenoside no gukwirakwiza amakuru y’ibihuha.
Hari hasigaye ibikorwa bya nyuma byo kumusohora muri gereza birimo kugenzurwa no gusakwa, mbere y’uko afata iyo miti.
Nubwo Ubushinjacyaha bwari bwarajuririye igihano yari yarakatiwe, RCS yavuze ko mu kurekura umuntu harebwa gusa icyemezo kiri muri sisitemu yemewe ikoreshwa mu Igororero.

