Monia Fleur yashyize umucyo ku byo gutandukana na Lino G

0 minutes, 53 seconds Read

Umuhanzikazi wo mugihugu cyabaturanyi cy’Uburundi Monia Fleur yateye utwatsi ibyo gutandukana numuhanzi akaba n’umukunzi we Lino G, nyuma y’iminsi bivugwa cyane cyane kumbuga nkoranyambaga

Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru Landry, Monia yashimangiye ko agikundana na Lino G, nta kibazo bafitanye ndetse hari n’imishinga itandukanye bari gutegurira abakunzi babo.

Inkuru zo gutandukana kwabo zatangiye kuvugwa mu minsi yashize, nyuma y’uko bari bamaze igihe batagaragara bari kumwe cyangwa se mu bikorwa bitandukanye byo gushyigikirana mu ruhame.

Si ibyo gusa kuko Lino G yatangiye kujya anyuza ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga ze burimo agahinda, agaragaza kwicuza no guhemukirwa mu rukundo.

Nubwo atereruga ngo avuge neza icyo ashaka kuvuga, abakoresha imbuga nkoranyambaga bo bahitaga batekereza ko nta wundi ari kubwira utari Mania Fleur

gusa hari nabandi kumbuga nkoranya mbaga bavugaga ko ibi ari ukugirango aba bahanzi bombi bakomeze kuvugwa batekereza ko umwe muribo yaba agiye gusohora indirimbo

nyuma yaho gato uyu muhanzikazi Monia Fleur yahise asohora indirimbo yitwa T’aimer kuri ubu imaze kurebwa nabarenga ibihumbi ijana na mirongo itaratu na bitanu “165K”

Mu Ugushyingo 2025, nibwo Lino G yambitse impeta y’urukundo Monia Fleur amusaba kuzamubera umugore.

About The Author

Inkuru bihuye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *