Umuryango Fruits of Love wibutse ku nshuro 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 unasana inzu y’Uwarokotse Jenoside

author
2 minutes, 4 seconds Read

Mu gihe u Rwanda n’Isi yose bikomeje ibikorwa by’ iminsi 100 yo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, umuryango Fruits of Love (Imbuto z’urukundo) n’inshuti zawo bakoze ibikorwa byo kwifatanya n’Abanyarwanda muri ibi bihe byo kwibuka, banakora ibikorwa by’urukundo no gufasha abarokotse Jenoside.

Fruits of Love ni Umuryango w’iyobokamana ariko udashingiye ku idini iryo ari ryo ryose, ahubwo ugambirira gusakaza imbuto z’urukundo ziri mu bantu, kuko uyu muryango wizera ko urukundo rushyizwe mu bikorwa ruvuga kurusha amagambo. ukaba ugizwe ahanini n’urubyiruko ruturuka mu bice bitandukanye by’igihugu.

Bimwe mu bikorwa uyu muryango wakoze birimo kuba basuye i Urwibutso rwa Kigali ruri ku Gisozi, aho bifatanyije n’Abanyarwanda mu gikorwa cyo Kwibuka 32, bunamira inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu butumwa bwatanzwe n’uyu muryango, bashimye uruhare rw’abanyamuryango n’inshuti zabo bagize uruhare muri ibyo bikorwa, bagaragaza ko ubumwe, impuhwe, amasengesho n’ubwitange byaranze icyo gikorwa ari ikimenyetso cy’uko urukundo rushobora kongera icyizere n’agaciro mu buzima bw’abantu.

Bagize bati: “Twongeye gushimangira umuhate wo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, guteza imbere impuhwe no kubaka urubyiruko ruharanira ukuri, agaciro ka muntu n’amahoro. Kwibuka si ugusubiza amaso inyuma gusa, ahubwo ni inshingano.”

Uretse ibikorwa byo kwibuka, Fruits of Love n’inshuti zayo banakoze igikorwa cyo gufasha umukecuru warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, Uzamushaka Annonciata, utuye i Nyamirambo, bamusanira inzu ndetse bamuha ibikoresho bitandukanye byo mu rugo bizajya bimufasha mu mibereho ya buri munsi.

Umuyobozi wa Fruits of Love, Belyse Igiraneza, yavuze ko iki gikorwa gisanzwe gitegurwa buri mwaka mu rwego rwo guha icyubahiro abazize Jenoside no kwifatanya n’Igihugu muri ibi bihe byo kwibuka, ariko kandi bagakora ibikorwa bifitiye akamaro abarokotse Jenoside.

Yavuze ko iki gikorwa cyo gufasha uyu mukecuru cyatwaye amafaranga arenga ibihumbi 500 Frw, harimo gusana inzu no kugura ibikoresho byo mu rugo, anagaragaza ko bafite gahunda yo gukomeza kumuba hafi kugeza igihe inzu ye izaba imeze neza.

Uzamushaka Annonciata yavuze ko yishimiye cyane uru rukundo yeretswe n’urubyiruko rwamusaniriye inzu, anashimira Fruits of Love ku bw’ubwitange bagaragaje.

Umwe mu banyamuryango b’uyu muryango, Mutuyimana Benigne, yavuze ko urubyiruko rukwiye gufata kwibuka nk’inshingano yarwo, cyane cyane mu guhangana n’abagoreka cyangwa bagahakana Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati: “Natwe nk’urubyiruko dufite uruhare runini mu kurwanya abapfobya Jenoside no kwamagana abayihakana, dukoresheje cyane cyane imbuga nkoranyambaga mu gusobanura ukuri kw’amateka.”

Fruits Of Love mu kwifatanya n’isi yose kwibuka ku nshuro 32 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 basuye Urwibutso rwa Jenoside ruri ku Gisozi
Fruits Of Love Basaniye inzu umukecuru warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

About The Author

Inkuru bihuye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *