Donald Trump mumugambi mubisha wo komeka Venezuela kuri America

0 minutes, 54 seconds Read

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yongeye kuvuga ku mugambi wo kwagura Amerika, aho kuri ubu yavuze ko yifuza ko Venezuela yaba Leta ya 51 igize iki gihugu. Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa Fox News, John Roberts, ku wa 11 Gicurasi 2026.

Trump yavuze ko Venezuela ari igihugu gifite umutungo kamere mwinshi cyane cyane peteroli, ndetse agaragaza ko ari imwe mu mpamvu zituma atekereza ko cyakwinjira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Yavuze ko abaturage ba Venezuela bamushyigikiye cyane, agira ati: “Venezuela ikunda Trump“.

Uyu muyobozi kandi yavuze ibi nyuma y’amezi make abasirikare ba Amerika bafashe uwari Perezida wa Venezuela, Nicolás Maduro, akajyanwa gufungirwa muri Amerika ashinjwa ibyaha birimo gukorana n’udutsiko twoherezaga ibiyobyabwenge n’intwaro muri Amerika.

Nyuma y’ifungwa rye, ubuyobozi bwa Venezuela bwatangiye gukorana bya hafi na Amerika, cyane cyane mu rwego rw’ubucuruzi bwa peteroli.

Trump si ubwa mbere agaragaza ibitekerezo byo kongera ubutaka bwa Amerika, kuko no mu bihe byashize yavuze ko yifuza ko ibihugu cyangwa uduce nka Canada, Greenland na Cuba byaba igice cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika

About The Author

Inkuru bihuye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *