Inkuru Nziza ku Bakunzi ba Fast & Furious: Vin Diesel Yatunguranye Atangaza Imishinga Igiye Kuzanyura kuri Televiziyo

author
1 minute, 26 seconds Read

Uruhererekane rwa filime Fast & Furious, rumaze imyaka irenga 20 ruri mu zikunzwe cyane ku Isi no mu Rwanda by’umwihariko, rugiye gutangira icyiciro gishya nyuma y’uko icyamamare Vin Diesel atangaje ko uyu mushinga ugiye kwagurirwa kuri televiziyo. Uku kwaguka kuje nk’igisubizo ku byifuzo by’abafana bamaze igihe kirekire bifuza kumenya birambuye inkuru z’abakinnyi b’imena b’iyi filime yubatse izina mu bijyanye n’imodoka n’imirwano.

Mu birori ngarukamwaka bya NBC Universal byabaye ku wa Mbere, tariki ya 11 Gicurasi 2026, Vin Diesel ari kumwe n’umunyamakuru Jimmy Fallon, yahishuye ko urubuga rwa Peacock rugiye gutangiza filime enye nshya z’uruhererekane zikomoka kuri Fast & Furious. Yavuze ko mu myaka icumi ishize, babonye ko abafana bashaka ko ibikorwa by’abakinnyi b’imena n’inkuru zabo byagurwa, ari na cyo cyatumye bafata umwanzuro wo gukora imishinga izajya inyuzwa kuri televiziyo no ku mbuga zerekaniraho amashusho.

Iki gitekerezo cyashyigikiwe cyane na Donna Langley, Umuyobozi Mukuru wa NBCUniversal Entertainment and Studios, wibanze cyane ku kwagura imishinga y’iyi sosiyete kuva mu 2023. Amakuru avuga ko imwe mu zitezwe cyane izajya kuri televiziyo ya Universal, ikaba yanditswe na Mike Daniels afatanyije na Wolfe Coleman ari nabo bazaba ari abashinzwe kuyiyobora.

Vin Diesel we azakomeza kuba umuyobozi mukuru w’uyu mushinga wose afatanyije na Sam Vincent binyuze muri sosiyete yabo yitwa One Race.Kuva mu mwaka wa 2001, Fast & Furious imaze gusohora ibice 11 byinjije asaga miliyari 7 z’amadolari ku Isi hose.

Nubwo uyu mushinga ugiye kwagurirwa kuri televiziyo, ntibivuze ko muri sinema byahagaze, kuko Vin Diesel yashimangiye ko igice cya 12 cyiswe “Fast Forever” giteganyijwe kuzajya hanze ku wa 17 Werurwe 2028. Ibi bivuze ko abakunzi b’iyi filime bagiye kuryoherwa n’inkuru nshya haba mu nzu zerekaniramo amafilime ndetse no kuri televiziyo mu ngo zabo.

About The Author

Inkuru bihuye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *