Kumunsi wejo perezida w’ikipe ya Real Madrid, Florentino Pérez yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru kigaruka kubintu byinshi byasize bamwe bamuha urwamenyo kubera bimwe mubyo yatangaje muri icyo kiganiro n’itangazamakuru nkaho yatangaje ko muri iyi champion irangiye yatwawe na Barcelona ngo Real Madrid yibwe amanota hagati ya 16 na 18
Bimwe mubyabajijwe muri icyo kiganiro Perez yabajijwe kumwuka mubi uri mu ikipe ya Real Madrid byumwihariko amakimbirane yavuzwe muminsi ishize hagati yabakinnyi bo hagati ba Real Madrid, kapiteni Valverde na Tchoumen aho byavuzwe ko bashyamiranye bakanarwana inshuro zigera kuri 2 binaviramo Valverde kujyanwa kwa Muganga
Perez ati “twamenye uri gutanga amakuru y’ibanga yibibera mu ikipe imbere mubindekere nzabikemura. Byari bibi cyane ariko ikirenzeho ni uko byageze mu itangazamakuru. Valverde na Tchouameni ni inshuti… ibintu nk’ibi bihora bibaho… ariko gusohora amakuru y’ibanga ni cyo kibi kurushaho”.
“Maze imyaka 26 hano kandi buri mwaka habaho abakinnyi bagirana ibibazo… ariko ntibikwiye kujya hanze”.
“Abanzi bari imbere muri iyi kipe batanga amakuru… munyizere, mureke mbikemure, NZABITAHO”.
Perez kandi yabajijwe kucyo kuba ikipe ya Real Madrid idaheruka gutwara ibikombe nawe mugusubiza ati “Twatwaye ibikombe 2 umwaka ushize. Kuki ubu bitabarwa?” twegukanye UEFA Super Cup (igikombe gihuza ikipe ya twaye UEFA Champions league niyatwaye Europa league) na Intercontinental Cup (igikombe gihuza amakipe yitwaye neza kumigabane abarizwaho).
Umunyamakuru yongeye kubazwa Perez niba yaba akunda rutahizamu ukina aca kuruhande rwa Barcelona, Lamin Yamal no kuba byashoboka ko Real madrid yamugura maze nawe ati “Yego, birumvikana ko mukunda naho kucyo kumusinyisha yabanje guseka maze asubiza agira ati ” umubano wacu na Barcelona warasenyutse burundu”
Perez abajijwe kucyo gutwara Champions league yasubije nawe asa nubaza maze atangaza ko bibaye noneho amakipe yo kumugabane w’Iburayi yakwiyahura ati ” Ese tugomba guhora dutwara Champions League? bigenze uko, andi makipe yose yo ku Mugabane w’u Burayi yakwiyahura
Perez yakomeje atangaza ko byoroshye gutwara Champions league kurusha gutwara champion ya Espanyi (Spain) ati “Biroroshye gutsinda Champions League kurusha La Liga. Biratangaje!
Muri La Liga, badutwaye amanota hagati ya 16 na 18 muri uyu mwaka”
Perez yakomeje anenga bikomeye igikombe cyisi gihuza amakipe yama karabu (club world cup) agaragaza ko asa nutagishyigikiye aho agaragaza ko nkiyumwaka ushize yatumye badakora pre-season (aho bakina imikino ibafasha kwitegura umwaka wimikino ugiye kuza) mumagambo ye ati “Ntabwo twakoze pre-season, twakinaga buri minsi 3. Twagize imvune nyinshi ubwo twari muri iyi mikino yigikombe cyisi“
Ubwo yari abajijwe kuri Rutahizamu Kylian Mpappe byavuzweko abafana benshi bifuje ko asohoka mu ikipe ya Real Madrid, Perez yasubije ati “Kylian Mbappé niwe mukinnyi mwiza Real Madrid ifite ubu. niwe watwaye Golden Boot (igihembo gihabwa umukinnyi watsinze ibitego byinshi kurusha abandi) Inshingano ye ni ugutsinda ibitego, kandi atsinda byinshi bishoboka“
Perez yabajijwe kandi kucyo kwirukana Xabi Alonso nyuma yigihe gito agizwe umutoza wa Real Madrid niba yaba yaribeshyweho maze nawe ati “Sinibeshye gusinyisha Xabi Alonso. Byari ikibazo cy’imiterere y’ibintu gusa twatekereje ko impinduka (Arbeloa) zatuma twitwara neza, ariko nyuma twongeye gusubira inyuma ku rwego rw’imbaraga z’umubiri“
Perez abajijwe kumakuru yari amaze Iminsi avugwako yaba ashaka kwegura kunshingano zo kuyobora Real Madrid nka perezida wayo maze ati “buri wese yatekerezaga ko ngiye kwegura ariko ntabwo nshaka kuva muri Real Madrid. ndashaka gutwara Champions League nyinshi kurushaho“
abajijwe kumukino ikipe wa Champions league Real Madrid iheruka gusezererwamo na Buyern Munich yo mUbudage Perez adaciye kuruhande yahize avugako yagaragaje ko ikipe ye yarenganyijwe mumagambo ye ati “umukino wa Bayern umusifuzi ntiyashakaga ko tugera muri 1/2 cya Champions League”.
ntekereza ko atamenye ko Camavinga yari afite ikarita y’umuhondo, Ntabwo yabikoze ku bushake. Ariko yakoze ikosa”
Perez ntiyatinye no gukomoza ku iperereza rimaze iminsi rikorwa ku ikipe ya Barcelona ryuko yaba yarahaga perezida wishyirahamwe rishinzwe imisifurire muri Esipanyi ( Jose Maria Enriquez Negrerian) ngo Barcelona ihabwe abasifuzi bayorohereza kubona intsinzi mu mikino yabaga yakinnye (Negrerian case) nubwo ikipe ya Barcelona na Negrerian babihakana. nibyaha bivugwako byakozwe hagati ya 2001 na 2018.
