
Umunyezamu w’Ikipe y’Igihugu Amavubi ndetse n’ikipe ya Rayon Sports, Kwizera Olivier, akomeje kubera umugisha ukomeye abahanzi bakiri bato bo mu gihugu cya Nigeria, binyuze mu buryo bwihariye akoresha mu kumenyekanisha n’ugukundisha abanyarwanda indirimbo zabo.
Mu minsi ishize, uyu munyezamu yagaragaye mu mashusho atandukanye aryoshye ari kuririmba indirimbo z’abahanzi bataramamara cyane, bituma zikurikirwa n’abantu benshi mu Rwanda no mu karere.
Olivier amaze kwerekana ko afite impano idasanzwe mu kuvumbura umuziki mwiza, kandi n’abafana be bakabyakira yaba mu kibuga cyangwa hanze yacyo, ari nako biha umusaruro ufatika abahanzi b’injyana ya Afrobeats.
Uko yagize ‘Anxiety’ ikimenyabose mu Rwanda
Mu minsi yashize, hasohotse amashusho y’uyu munyezamu ari kuririmba abishyizeho umutima indirimbo yitwa ‘Anxiety’ y’umuhanzi Paddy K. Aya mashusho akimara gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga nka Instagram n’izindi, yahise akurura amatsiko y’abanyarwanda benshi. Ibi bitaje gutinda byatumye abantu bajya kuyireba ku bwinshi ku mbuga nkoranyambaga z’uwo muhanzi, bituma asarura abafana n’abakurikira (views) bashya batabarika baturuka i Kigali.
Ibya ‘Soldier’ byo byahinduye amateka
Kuri ubu, icyo gikorwa cyongeye gusubirwamo binyuze ku yindi ndirimbo nshya yitwa ‘Soldier’ yahurijwemo abahanzi barimo TiMi, Kpee na Priesst.
Nyuma y’uko Kwizera Olivier agaragaye ayiririmba mu buryo bwishimiwe cyane, iyi ndirimbo yahise itangira guca ibintu, ijya mu zikunzwe cyane mu gihugu cy’u Rwanda mu gihe gito cyane.Ibi byatunguye mu buryo bukomeye cyane abahanzi bayikoze bari muri Nigeria, kugeza aho umwe muri bo witwa TiMi Mafe, abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yashimiye uyu munyezamu n’u Rwanda muri rusange mu magambo y’urukundo n’icyubahiro agira ati:
“Ikintu gitangaje ni uko nari ndi i Kigali mu kwezi gushize, kandi ni ahantu heza cyane nigeze njya mu buzima bwanjye. Uyu ni Umunyezamu w’Ikipe y’Igihugu, nandikiwe n’abantu benshi cyane kubera amashusho ye, ni cyo kintu kiza nigeze mbona. Igitangaje kurushaho ni uko indirimbo yacu ‘Soldier’ ubu iri mu zikunzwe cyane mu Rwanda”
Ibi bikorwa bya Kwizera Olivier bikomeje kwerekana imbaraga zidasanzwe z’imbuga nkoranyambaga n’uko abakinnyi b’umupira w’amaguru bashobora gukoresha izina ryabo nk’icyamamare (influencer) mu guhindura ubuzima n’iterambere ry’abahanzi. Ku rundi ruhande, bishimangira uburyo u Rwanda rukomeje kuba ahantu heza n’icyanzu cy’imyidagaduro itandukanye muri Afurika.

Paddy K wahimbye Anxiety

TiMi Mafe wahimbye Soldier
