Ebola Ikomeje Gukaza Umurego Muri RDC: Abanduye Biyongereyeho 41 Mu Munsi Umwe

author
1 minute, 12 seconds Read

Minisiteri y’Ubuzima muri Democratic Republic of the Congo yatangaje ko umubare w’abanduye icyorezo cya Ebola cyo mu bwoko bwa Bundibugyo ukomeje kuzamuka, aho kugeza ku wa 10 Kamena 2026 abantu 676 bari bamaze kwemezwa ko bayanduye.

Imibare mishya igaragaza ko mu gihe cy’umunsi umwe hiyongereyeho abanduye 41, ibintu byerekana ko iki cyorezo kigikomeje gukwirakwira mu bice bitandukanye byo mu burasirazuba bw’igihugu.

Intara ya Ituri ni yo yibasiwe cyane, kuko ari ho habarurwa umubare munini w’abanduye. Hari kandi abarwayi bagaragaye mu Ntara za Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo, bigaragaza ko iki cyorezo cyarenze aho cyatangiriye.

Abantu 136 bamaze guhitanwa n’iyi ndwara, mu gihe abandi 32 bamaze gukira nyuma yo guhabwa ubuvuzi. Inzego z’ubuzima zikomeje gukurikirana uko icyorezo gihagaze no gufasha abarwayi mu bice byibasiwe.

Iki cyorezo cyanageze muri Uganda, aho abantu 19 bamaze kwemezwa ko banduye nyuma yo guhura n’abaturutse muri RDC. Muri bo harimo abakiri kwitabwaho n’abaganga, abakize ndetse n’abamaze gupfa.

Abashinzwe ubuzima bakomeje gusaba abaturage gukaza ingamba zo kwirinda, zirimo gukaraba intoki kenshi, kwirinda guhura n’abagaragaza ibimenyetso by’indwara no kwihutira kujya kwa muganga igihe hagaragaye ibimenyetso bikekwa ko bifitanye isano na Ebola.

Impuguke zigaragaza ko nubwo ubwoko bwa Bundibugyo butarabonerwa urukingo cyangwa umuti wihariye, kwisuzumisha no kuvurwa hakiri kare bishobora gufasha abarwayi kugira amahirwe menshi yo gukira.

Abantu 136 ni bo byemejwe ko bamaze kwicwa na Ebola muri RDC
Mu banduye Ebola ya Bundibugyo, Intara ya Ituri ifitemo 629, igakurikirwa na Kivu y’Amajyaruguru ifitemo 44

About The Author

Inkuru bihuye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *