Ihuriro AFC/M23 ryatangaje ko ihuriro ry’ingabo zishyigikiye ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ryagabye igitero gikomeye mu gace ka Lumbishi, kari muri Teritwari ya Kalehe, kigahitana abaturage ndetse kigasenya inzu zabo.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, yavuze ko icyo gitero cyabaye mu rukerera rwo ku wa 28 Kamena 2026, aho ingabo zifatanya na Leta ya Kinshasa ngo zinjiye muri ako gace zigakora ibikorwa by’ubusahuzi mbere yo gutwika amazu menshi y’abaturage.
Nk’uko iryo huriro ribivuga, hari imiryango y’abaturage ngo yaguye muri ayo mazu yahiye, rikavuga ko ibyo bikorwa ari ibyaha bikomeye byibasira abasivili.
AFC/M23 yavuze ko ikomeje kwiyemeza kurinda abaturage bari mu bice igenzura no kubarinda ibitero nk’ibi. Yanahamagariye umuryango mpuzamahanga n’abahuza mu biganiro by’amahoro gukurikirana no gukora iperereza kuri ibyo ivuga ko ari ibyaha by’intambara n’ibyaha byibasiye inyokomuntu.
Ku ruhande rwa Leta ya RDC, nta tangazo riratangazwa risubiza ibi birego bya AFC/M23. Amakuru yigenga kandi aracyari gukusanywa kugira ngo hamenyekane uko byagenze n’umubare nyawo w’abahitanywe n’icyo gitero.

