Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Félix Tshisekedi, yashyizeho Dr Steve Ahuka kugira ngo ayobore ibikorwa byo guhangana n’icyorezo cya Ebola ku rwego rw’igihugu, mu rwego rwo kongera imbaraga mu gukumira ikwirakwira ry’iki cyorezo.
Icyemezo cyatangajwe nyuma y’inama y’itsinda rishinzwe gukurikirana no guhangana na Ebola yabaye ku wa 13 Nyakanga 2026 i Kinshasa, ikitabirwa n’abayobozi ba Guverinoma ndetse n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga.
Ubwo yafunguraga iyo nama, Perezida Tshisekedi yavuze ko Ebola igikomeje guteza ikibazo gikomeye cyane mu Ntara ya Ituri, anagaragaza impungenge z’uko hari ibimenyetso by’uko ishobora kuba yaratangiye kugera no mu zindi ntara z’igihugu.
Imibare iheruka yerekana ko abantu bagera ku 1.900 bamaze kwandura Ebola, mu gihe abasaga 700 bamaze guhitanwa n’iki cyorezo. Ubuyobozi bwa RDC buvuga ko iyi mibare ari yo yatumye hafatwa ingamba nshya zo kongera ubufatanye no kwihutisha ibikorwa byo kugenzura no gukumira ubwandu.
Minisitiri w’Ubuzima, Dr Roger Kamba, yavuze ko gahunda zo kwegera abaturage no kubigisha uburyo bwo kwirinda Ebola ziri gutanga umusaruro, ashimangira ko Guverinoma izakomeza gukorana n’abaturage n’inzego z’ubuzima kugira ngo icyorezo gikumirwe.
Abafatanyabikorwa mpuzamahanga na bo bongeye kwizeza RDC ubufasha. Uhagarariye by’agateganyo Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri RDC, Lan J. McCary, yavuze ko igihugu cye gikomeje gushyigikira ibikorwa byo kurwanya Ebola, agaragaza ko inkunga yatanzwe izakomeza gufasha gahunda zo gukumira no kuvura abanduye kugeza igihe icyorezo kizaba cyaracitse.

