Pakistan: Ishuri ryagwiriye abanyeshuri 34 bahita bapfa

author
1 minute, 30 seconds Read

Abantu nibura 34 bapfuye, abandi 19 barakomereka nyuma y’uko igisenge cy’ishuri ryigenga rya Al-Khair giherereye mu gace ka Dir Colony, mu Mujyi wa Peshawar muri Pakistan, kibagwiriye.

Iyi mpanuka yabaye ku wa 15 Ukwakira 2026, aho amakuru yatangajwe n’ibitaro byo muri ako gace agaragaza ko benshi mu bahitanywe na yo ari abana bari munsi y’imyaka 13.

Umuvugizi w’Ibitaro bya Lady Reading biherereye i Peshawar, Mohammad Asim, yatangaje ko abantu nibura 19 bakomeretse, bamwe muri bo bakaba bari mu mimerere ikomeye.

Inzego z’ubutabazi zatangiye ibikorwa byo gushakisha no gutabara abari baguye munsi y’ibisigazwa by’inyubako. Abatabazi bafatanyije n’abaturage bamaze amasaha bakuramo abantu, mu gihe hakomeje impungenge z’uko hari abandi bana bashobora kuba bataraboneka.

Ibi bikorwa byagoranye kubera ko ishuri riherereye mu muhanda ufunganye, imodoka ikaba idashobora kuhanyura mu gihe indi iri kuhanyura.

Polisi ya Pakistan yatangaje ko nyir’iri shuri ryigenga yatawe muri yombi mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane icyateye igisenge kugwa.

Iperereza riribanda ku miterere y’inyubako n’uko yubatswe, hagamijwe kumenya niba yujuje ibisabwa mu bijyanye n’umutekano w’ibigo by’amashuri.

Perezida wa Pakistan, Asif Ali Zardari, yagaragaje agahinda gakomeye yatewe n’iyi mpanuka yahitanye abana n’abandi bantu, anihanganisha imiryango yabuze abayo.

Mu butumwa bwanyujijwe ku rubuga rwa X n’ibiro bye, Perezida Zardari yavuze ko ibyabaye ari ibyago bikomeye byashenguye imitima y’Abanya-Pakistan.

Yasabye inzego z’ubuzima guha abakomeretse ubuvuzi bukwiye, anasaba ko hakorwa iperereza ryimbitse kugira ngo hamenyekane impamvu nyakuri yatumye igisenge cy’ishuri kigwa.

Yanashimangiye ko abayobozi bakwiye kugenzura umutekano w’inyubako z’amashuri kugira ngo barebe ko zujuje ibisabwa, bityo hirindwe ko impanuka nk’iyi yakongera kubaho.

Iyi mpanuka yongeye kugaragaza akamaro ko kugenzura no kubungabunga inyubako z’amashuri, hagamijwe kurinda ubuzima bw’abanyeshuri, abarimu n’abandi bantu bazikoreramo.

Abantu 34 barimo abana bishwe n’igisenge cy’ishuri cyabagwiriye.

About The Author

Inkuru bihuye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *