author

Iran yiteguye kwihorera nyuma y’ultimatum ya Trump

Intambara ikomeje gukaza umurego mu karere k’Uburasirazuba bwo Hagati, aho ibitero byagabwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ifatanyije na Israel byahitanye abantu batari munsi ya 34 muri Iran, barimo abana batandatu. Guverinoma ya Iran yatangaje ko itazihanganira ibyo bitero, ishimangira ko igiye kwihorera mu buryo bukomeye, nyuma y’aho Perezida wa Amerika, Donald Trump, ayihaye […]

Trump yavuze ko Iran izahura n’ingaruka zikomeye

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatanze umuburo ukomeye kuri Iran, ayisaba kwemera kugirana amasezerano no kongera gufungura inzira ya Hormuz bitarenze ku wa Kabiri, bitaba ibyo ikazahura n’ibihano bikomeye. Trump yanashimiye ingabo zidasanzwe za Amerika (special forces) zakoze igikorwa gikomeye cyo gutabara umusirikare w’indege wari wafatiwe imbere muri Iran, mu gikorwa […]

Umuti w’intambara yo mu Burasirazuba bwo Hagati

Uwahoze ari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran, Mohammad Javad Zarif, yashyize ahagaragara umugambi ugaragaza inzira yo guhagarika intambara iri hagati ya Iran, Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Israel, mu gihe amakimbirane akomeje gukaza umurego mu Burasirazuba bwo Hagati. Uyu mugambi watangajwe mu kinyamakuru Foreign Affairs, ukaba ugamije kugera ku mahoro arambye, atari uguhagarika imirwano […]

Dore amatike ahenze cyane bitewe n’ihinduka ry’Ibiciro by’ingendo mu Rwanda

Urwego Ngenzuramikorere mu Rwanda (RURA) rwatangaje ibiciro bishya by’ingendo mu modoka zitwara abagenzi, mu buryo bwa rusange nyuma yuko Intambara iri kubera muburasurazuba bwo hagati yakomye mu nkora kuboneka kw’ibikomoka kuri peteroli. Iri hinduka rije rikurikira izamuka rikomeye ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli, aho ku nshuro ya mbere mu mateka y’u Rwanda, lisansi na mazutu byarenze […]

Amerika ishobora kwibasira Cuba

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje amagambo akomeje guteza impaka avuga ko Cuba ishobora kuba igihugu gikurikiraho mu bikorwa bya gisirikare bya Amerika. Ibi yabivugiye mu nama mpuzamahanga y’ishoramari izwi nka Saudi Investment Conference, aho yagaragaje ko Amerika ifite igisirikare gikomeye kandi ishobora kugikoresha igihe bibaye ngombwa. Trump yagize ati: “Nubatse […]

Muhoozi yahakanye iby’ikubitwa ry’umugore wa Bobi Wine

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen. Muhoozi Kainerugaba, yanyomoje amakuru yatangajwe na Barbara Itungo, umugore w’umunyapolitiki Robert Kyagulanyi (Bobi Wine), wavuze ko yahohotewe n’abasirikare mu gihe cy’amatora. Binyuze ku rubuga rwa X, Gen. Muhoozi yavuze ko ibyo Itungo yatangaje ari ibinyoma, ashimangira ko amahame agenga igisirikare ayoboye atemera guhohotera abagore. Yagize ati:”Abasirikare banjye ntabwo bakubise […]

Lula wa Burezili ashinja Trump kugerageza gushinga Loni nshya yikubiye

Perezida wa Burezili, Luiz Inacio “Lula” da Silva, yibasiye mugenzi we wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, amushinja gushaka gusenya Umuryango w’Abibumbye (Loni) hagamijwe gushinga urundi rwego rukurikiza amategeko ye bwite. Ibi Lula yabivuze ku wa Gatanu mu ijambo ryo gushyigikira ubufatanye mpuzamahanga, nyuma y’iminsi mike Donald Trump atangije umushinga mushya yise “Board […]

Abantu 7 bahitanywe n’inkangu muri Indonesia, abandi benshi baburiwe irengero

Ibikorwa by’ubutabazi birakomeje mu gace ka West Bandung muri Indonesia, nyuma y’inkangu ikaze yagwiririye abaturage basinziriye, igahitana nibura abantu barindwi mu gihe abandi babarirwa muri za mirongo bakomeje gushakishwa. Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 24 Mutarama 2026, ubuyobozi muri Indonesia bwatangaje ko imvura nyinshi yateje inkangu ikomeye mu mudugudu wa Pasirlangu. Iyi nkangu yamanutse […]

Trump yatangaje ko Venezuela igiye kujya yohereza muri Amerika utugunguru miliyoni 50 tw’ibikomoka kuri peteroli

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko Venezuela izajya yohereza muri Amerika nibura utugunguru miliyoni 50 tw’ibikomoka kuri peteroli, mu rwego rwo kongera ubufatanye mu by’ingufu no gufasha isoko rya peteroli ku rwego mpuzamahanga. Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, Perezida Trump yavuze ko ibyo bikomoka kuri peteroli bizagurishwa ku giciro […]