Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko rwataye muri yombi Ndayisaba Félicien n’umugore we Imanishimwe Rebecca, batuye mu Murenge wa Mugombwa mu Karere ka Gisagara, bakurikiranyweho ibyaha birimo ubwicanyi, gushinyagurira no guhisha imibiri y’abantu nyuma yo kubica. Aba bombi bafashwe ku wa 11 Werurwe 2026, nyuma y’iperereza ryari rimaze iminsi rikorwa ku bantu batandukanye baburiwe irengero. […]
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwihanangirije abanyamakuru batubahiriza amahame y’umwuga, by’umwihariko aba bakora ibijyanye na siporo, nyuma y’amakimbirane yagaragaye ku mbuga nkoranyambaga hagati ya Rugaju Reagan Ndayishimiye ukorera Radio Rwanda na Musangamfura Lorenzo wa SK FM, aho bateranije amagambo arimo guharabikana no gutukana. RIB yibukije abo banyamakuru n’abandi bakora ibikorwa nk’ibi ko ibyo bikorwa bigize ibyaha, […]
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Rwanda Investigation Bureau (RIB), rwerekanye abasore babiri bakekwaho ibyaha bitanu bikomeye birimo gusambanya umwana, gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, kurema umutwe w’abagizi ba nabi no kugera ku makuru hagamijwe gukora icyaha. Aba bakekwa bari hagati y’imyaka 27 na 31 y’amavuko, bakaba bakekwaho gukorera ibi byaha mu […]
Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, National Institute of Statistics of Rwanda (NISR), cyatangaje ko muri Gashyantare 2026 ibiciro mu mijyi byiyongereyeho 9,2% ugereranyije na Gashyantare 2025. Ibi bigaragaza ko ibiciro byakomeje kuzamuka kuko mu kwezi kwa Mutarama 2026 byari byiyongereyeho 8,9%, nyamara mu gihe mu mwaka ushize byari kuri 6,3%. Raporo yashyizwe ahagaragara ku wa 10 Werurwe […]
Abagize inteko itora mu Urugaga Nyarwanda rw’abikorera bazindukiye mu matora y’ababahagararira ku rwego rw’Akarere. Aya matora ni intangiriro y’igikorwa kizakomeza mu byiciro bitandukanye, kikazasozwa n’amatora ku rwego rw’Igihugu ateganyijwe mu minsi iri imbere. Ku rwego rw’Akarere, abanyamuryango b’urugaga batora umuyobozi w’urugaga muri ako karere hamwe n’abamwungirije babiri. Hatorwa kandi abagize inama nkemurampaka barindwi, bose bakazamara […]
Inama y’Abaminisitiri yateranye ku mugoroba wo ku wa 4 Werurwe 2026 iyobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yemeje amateka atandukanye arimo n’Iteka rya Minisitiri ryemerera abantu 1,874 bari barakatiwe n’inkiko gufungurwa by’agateganyo. Ibi bikubiye mu Iteka rya Minisitiri Nº 001/MOJ/AG/26 ryo ku wa 4 Werurwe 2026 rigena uburyo ifungurwa ry’agateganyo rishyirwa mu bikorwa ndetse […]
Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 4 Werurwe 2026 muri Village Urugwiro habaye inama y’abaminisitri yayobowe na Nyakubahwa Paul Kagame, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda. Iyinama yitabiriwe nabaministri nabanyamabanga bazaministeri bafatiramo imyanzuro yasinzweho na Ministri w’intebe Dr. NSENGIYUMVA Justin. Dore imyanzuro yatangajwe nyuma yiyinama. 1. Imishinga y’Amategeko yemejwe Inama y’Abaminisitiri yemeje imishinga y’amategeko ikurikira: 2. […]
U Rwanda rwatangaje ko ibihano bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku Ngabo z’u Rwanda ndetse n’abasirikare bakuru bane ba RDF, bireba uruhande rumwe mu ziri mu nzira yo gushaka amahoro kandi bigoreka ukuri kw’ibibazo by’amakimbirane ari mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo. Itangazo ry’u Rwanda ryo kuri uyu wa Mbere, rivuga ko […]
Kuri uyu wa gatandatu ahagana mu masaha ya saa munani z’amanywa, mu Karere ka Rubavu habereye impanuka ikomeye yahitanye ubuzima bw’abantu 11. Iyi mpanuka yabereye mu Murenge wa Rugerero, mu marembo y’ibitaro bya Gisenyi, ahantu hazwiho kugira umuhanda umanuka cyane kandi ukunze kuberamo impanuka za hato na hato bitewe n’imiterere yawo. Iyi mpanuka yatewe n’ikamyo […]
Intare zo muri Pariki y’Akagera zashyizwe muri gahunda yo kuringaniza urubyaro, Pariki y’Akagera yatangaje ko Intare eshanu z’ingore zashyizwe muri gahunda yo kuringaniza imbyaro mu rwego rwo kugira habungabungwe uburinganire bw’urusobe rw’ibinyabuzima.’ Ubuyobozi bwa Pariki y’Akagera bwatangaje ko intare eshanu z’ingore zashyizwe muri gahunda yo kuringaniza imbyaro, hagamijwe gukomeza kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima no kugenzura neza […]
