umukobwa w’imyaka 19, uzwi ku mazina ya KGM, avuga ko uburyo imbuga nkoranyambaga zikoresha ibyitwa “algorithms” mu ndimi z’amahanga cyangwa porogaramu zigenzura ibyo abazisura babona, bwamuteye kuba imbata y’izi mbuga, bikamuviramo ingaruka mbi ku buzima bwe, kuko zamuteye uburwayi bwo mu mutwe. Avuga ko ibi byamuteje ibibazo birimo agahinda gakabije (depression) n’ibibazo byo kurya nabi.
Uru rubanza rukomeye ku ikoreshwa ribi ry’imbuga nkoranyambaga ruratangira kuri uyu wa Kabiri taliki 27 Mutarama 2026 muri Leta ya California muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ni urubanza rwitabirwa n’abayobozi bakuru b’ibigo by’ikoranabuhanga bikomeye ku Isi, barimo abayobora Meta (ifite Instagram na Facebook), ByteDance (ifite TikTok) na Google (ifite YouTube).
Amakuru dukesha BBC avuga ko Snapchat yo yamaze kumvikana n’urega mu cyumweru gishize, yemera kumwishyura yo ikurwa mu baregwa.
Uru rubanza ruri kubera mu Rukiko Rukuru rwa Los Angeles, rukaba ari urwa mbere mu zindi manza nyinshi ziteganyijwe, zishobora guhindura uko ibigo by’ikoranabuhanga byirinda, nuko birinda abakiriya babigana bakanubahiriza amategeko muri Amerika.
Ibigo byarezwe bivuga ko ibimenyetso byatanzwe na KGM bidahagije ngo bigaragaze ko ari byo byamuteye ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe. Byakomeje kuvuga ko Itegeko nomero 230 ribirinda kuryozwa ibyo abandi bashyira ku mbuga zabo.
Ariko ikibazo kiri muri uru rubanza si ibyo abantu bandika ku mbuga nkoranyambaga, ahubwo ni uburyo porogaramu zakozwe: ari byo byitwa algorithms, amatangazo (notifications) n’ibindi bikoresho bituma abantu bamara igihe kinini kuri izi mbuga.
Umwunganizi wa KGM mu mategeko, Matthew Bergman, yavuze ko uru rubanza ari intambwe ikomeye mu kuryozwa ibigo by’ikoranabuhanga. Yagize ati:
“Izi sosiyete zigomba gusobanurira urukiko impamvu inyungu zabo zari ingenzi kurusha ubuzima bw’urubyiruko.”
Abahanga mu mategeko bavuga ko gutsindwa muri uru rubanza byashyira mu kaga gakomeye izi sosiyete. Ariko nanone bavuga ko bizagora kugaragaza ko ibibazo by’umubiri n’iby’ubuzima bwo mu mutwe byatewe n’imbuga nkoranyambaga.
Umuyobozi wa Meta, Mark Zuckerberg, ategerejwe mu rukiko gutanga ubuhamya. Mu 2024, yabwiye Abasenateri ba Amerika ko nta bushakashatsi bugaragaza ko imbuga nkoranyambaga ari zo zituma urubyiruko rugira ubuzima bubi bwo mu mutwe.
Uru rubanza ruje mu gihe ibi bigo bikomeje kugenzurwa ku Isi hose. Australie yamaze kubuza abana bari munsi y’imyaka 16 gukoresha imbuga nkoranyambaga, naho u Bwongereza bwatangaje ko bushobora kubikurikira.
Abahanga bavuga ko igihe kigeze ngo ibigo by’ikoranabuhanga bitangire kuryozwa ku ngaruka z’imbuga nkoranyambaga ku rubyiruko n’uburyo byakwirindwa.
