Kuri uyu wa 7 Gashyantare 2026, muri Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Huye habereye amarushanwa y’imbyino gakondo n’ubusizi ahuza amashuri makuru na kaminuza, ku nshuro ya kabiri. Yari afite insanganyamatsiko igira iti: “Ubuhanzi, inkingi y’ubukungu burambye.”
Aya marushanwa yabereye mu Karere ka Huye mu Ntara y’Amajyepfo, ahuza ICK, Kaminuza ya Gitwe, RP Huye na Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Huye. Yitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr Abdallah Nepo Utumatwishima, Meya w’Akarere ka Huye ndetse n’abahagarariye izi kaminuza.
Igikorwa cyatangijwe ku mugaragaro na Dr Alfonse Mulefu uhagarariye UR Huye Campus, wahaye ikaze abitabiriye irushanwa anasobanura akamaro karyo mu guteza imbere impano z’urubyiruko no guteza imbere umuco nyarwanda.
Itorero rya ICK ni ryo ryabimburiye andi, ryerekana imbyino n’ubugeni bifite udushya twinshi mu gitaramo cyiswe “Rwanda rwiza genda ubyiruye ingenzi”. Ryakurikiwe n’umusizi Mushimiyimana Diane na we uturuka muri ICK, waserukanye umuvugo wakiriwe neza n’abari bitabiriye.
Itorero INKUBITO Y’ICYEZA rya RP Huye na ryo ryagaragaje imbyino n’indirimbo zigaruka ku kamaro k’ubuhanzi n’uruhare rwabwo mu iterambere rirambye, harimo n’uwiganye amajwi y’inka byashimishije abitabiriye.
Itorero Indangamuco rya Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Huye ni ryo ryasoje igice cy’imbyino, ryerekana ubuhanga buhambaye mu mbyino n’indirimbo, rishimwa cyane n’imbaga yari iteraniye mu nzu mberabyombi ya kaminuza. Nyuma hakurikiyeho abasizi baturutse muri UR Huye bagaragaza ibihangano byabo.
Meya w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange, yashimye amashuri makuru na kaminuza byitabiriye, avuga ko ibikorwa nk’ibi bifasha urubyiruko kurushaho gukunda umuco no kuwubyaza umusaruro.
Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr Utumatwishima, yasabye urubyiruko gukurikirana amakuru no kwitabira gahunda za Leta zirimo umuganda n’ibikorwa by’ubukorerabushake, kuko bibafasha kubona amahirwe atandukanye. Yanatangaje igitekerezo cya gahunda ya Summer School izafasha urubyiruko kwiga indimi n’ubumenyi ngiro mu bihe by’ibiruhuko.
Aya marushanwa yasojwe no gutangaza abatsinze, IRADUKUNDA Oscar wo muri UR Huye Campus yabaye uwa mbere mu busizi mu Ntara y’Amajyepfo, ahembwa 1,000,000Frw, anahita abona itike yo gukomeza ku rwego rw’Igihugu. Yakurikiwe na UWURUKUNDO Ange wa Kaminuza ya Gitwe wahembwe ibihumbi 500 Frw.
Mu mbyino gakondo, itorero Indangamuco rya UR Huye ryegukanye umwanya wa mbere rihembwa 1,500,000Frw, rikurikirwa n’itorero rya ICK ryahembwe 1,000,000Frw. Aya marushanwa yagaragaje ko ubuhanzi bukomeje kuba imwe mu nkingi zishobora guteza imbere ubukungu bushingiye ku mpano z’urubyiruko.
Indi nkuru wasoma yabanje:https://imbaga.com/2026/02/06/ur-huye-hagiye-kubera-irushanwa-ryimbyino-gakondo-nubusizi-nyarwanda/







