Uwahoze ari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran, Mohammad Javad Zarif, yashyize ahagaragara umugambi ugaragaza inzira yo guhagarika intambara iri hagati ya Iran, Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Israel, mu gihe amakimbirane akomeje gukaza umurego mu Burasirazuba bwo Hagati.
Uyu mugambi watangajwe mu kinyamakuru Foreign Affairs, ukaba ugamije kugera ku mahoro arambye, atari uguhagarika imirwano by’igihe gito gusa.
Intambara yatangiye ku wa 28 Gashyantare, ubwo Amerika na Israel bagabaga ibitero kuri Iran. Nyuma y’aho, Iran nayo yatangiye kwihimura itera ibihugu byo mu karere, ivuga ko igamije kwibasira inyungu za Amerika ziri muri ibyo bihugu.
Ibi byatumye ubukungu bw’isi buhungabana, cyane cyane kubera ko Iran yagabanyije cyane urujya n’uruza rw’amato mu nzira ya Strait of Hormuz, inyuramo igice kinini cy’ibikomoka kuri peteroli na gaz byoherezwa ku isi.
Ku rundi ruhande, Perezida wa Amerika Donald Trump yatanze ultimatum, asaba Iran kwemera ibiganiro mu gihe cy’amasaha 48, bitaba ibyo igahura n’ingaruka zikomeye.
Mu byo Zarif asaba, agaragaza ko nubwo Iran ishobora kwiyumva ko iri gutsinda, gukomeza intambara byateza ibibazo byinshi kurushaho, birimo kwiyongera kw’impfu z’abasivili, kwangirika kw’ibikorwa remezo, gukomeza guhungabanya ubukungu.
Ni yo mpamvu asaba ko Iran yakwemera kugabanya ibikorwa byayo bya nuclear ikabikora igenzurwa n’imiryango mpuzamahanga nka International Atomic Energy Agency (IAEA), kudakora intwaro za nuclear, kugabanya urwego rwa uranium kugeza munsi ya 3.67%, kongera gufungura inzira ya Strait of Hormuz.
Mu gusubiza ibi, asaba ko Amerika nayo yakuraho ibihano byose yafatiye Iran ndetse ikanahagarika imyanzuro yayifatiwe n’Inama y’Umutekano ya Loni.
Zarif yanagaragaje ko igitekerezo cya Amerika cyo gusaba Iran guhagarika burundu gahunda yayo ya nuclear (zero enrichment) kidashoboka, agisobanura nk’igitekerezo kidafite ishingiro.
Ikindi kandi, yasabye ko Iran na Amerika bagirana amasezerano yo kutazagirana intambara mu gihe kizaza, buri ruhande rukiyemeza kutazatera urundi.
Raporo za International Atomic Energy Agency zigaragaza ko Iran ifite hafi 440kg ya uranium iri ku rwego rwa 60%, bishobora kuyorohera kuyigeza ku kigero cya 90% gikoreshwa mu gukora intwaro za nuclear.

Uwahoze ari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran, Mohammad Javad Zarif, agaruka kucyakorwa ngo Intambara yo mu Burasirazuba bwo Hagati ihagarare
