Kylian Mbappe bwa mbere muri kariyeri (career) ye, nkumukinnyi abuze igihembo na kimwe mu bihembo bya UNFP

1 minute, 11 seconds Read

Mubihembo bya UNFP (Union Nationale des Footballeurs Professionels) byatanzwe kumugoroba wo kuwa 11 Gicurasi 2026 bwa mbere mumateka ya Rutahizamu w’ikipe y’igihugu y’Ubufaransa na Real Madrid, Kylian Mpappe yabuze igihembo na kimwe mubihembo bya UNFP.

Ni ibihembo bihabwa abakinnyi ndetse nabatoza bitwaye muri Champion y’Ubufaransa Ligue 1 ndetse nabakinnyi babafaransa bakina hanze yigihugu mumwaka w’imikino. ni ibihembo bitanzwe kunshuro ya 34 aho byatangiye gutangwa mumwaka wi 1961.

Mubakinnyi 11 beza b’umwaka wimikino 2025-2026 harimo abakinnyi batanu ba Paris saint Germain yabaye iya mbere ikegukana igikombe, abakinnyi bane ba Lens yabaye iya 2 ndetse hakabamo umukinnyi umwe wa Olympic Lyon n’umwe wa Marseille.

Muri ibi bihembo bya UNFP award, Ousmane Dembélé yatowe nkukinnyi mwiza w’umwaka kunshuro ya 2 yikurikiranya aho n’umwaka ushize ariwe wakegukanye, Désiré Doué yatowe nkumukinnyi mwiza ukiri muto muri uyu mwaka w’imikino.

Michael Olise rutahizamu ukina aca kuruhande w’ikipe ya Bayern Munich yatowe nkumukinnyi mwiza w’umufaransa ukina hanze y’igihugu mugihe igihembo cy’umuzamu mwiza wumwaka mubihembo bya UNFP cyegukanwe na Robin Risser umuzamu wa Lens.

Pierre Sage utoza Lens yabaye umutoza wumwaka ahigitse Luis Enrique watwaye champion y’igihugu Ligue 1 ndetse wanageze kumukino wa nyuma wigikombe cya UEFA Champions league, ibi abigezeho nyuma yo gufasha Lens kusoza champion iri kumwanya wa 2.

Kylian Mpappe bwa mbere kuva yatangira gukina umupira nkuwabigize umwuga muri ibi bihembo ntiyabashije kugira igihembo na kimwe yegukana nubwo ari muri ba rutahizamu batsinze ibitego byiza uyu mwaka gusa we nikipe ye ya Real nta gikombe begukanye bya mwambuye amahirwe muri ibi bihembo.

About The Author

Inkuru bihuye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *