Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, yatangaje ko igihugu kigiye gutangiza ibiganiro bigamije gushimangira amahoro, ubumwe n’ubwiyunge, ariko ashimangira ko abatwara intwaro barwanya Leta batazabyitabira nk’abahagarariye imitwe ya politiki.
Mu ijambo yagejeje ku Banye-Congo, Tshisekedi yavuze ko ibiganiro bishya bigomba kuba gahunda y’Abanye-Congo kandi bigakorerwa imbere mu gihugu, hagamijwe gushakira Congo ibisubizo ku bibazo bimaze igihe biyugarije.
Yasobanuye ko gahunda itazahita itangirira i Kinshasa. Ahubwo hazabanza gukorwa ibiganiro mu ntara 26 zigize igihugu, bikagera no ku rwego rwa Teritwari n’abaturage, mbere y’uko haterana inama nkuru mu murwa mukuru.
Muri iyi gahunda hateganyijwe kwitabira abantu baturuka mu byiciro bitandukanye by’ubuzima bw’igihugu. Harimo abayobozi b’inzego z’ibanze, abadepite n’abasenateri, amashyaka ya politiki yaba ari ku butegetsi cyangwa atavuga rumwe na bwo, sosiyete sivile, amadini n’amatorero, abahanzi, abikorera ndetse n’abanyeshuri n’abashakashatsi.
Tshisekedi yavuze ko iyi gahunda igamije guha abaturage bo mu bice bitandukanye by’igihugu umwanya wo gutanga ibitekerezo, aho imyanzuro y’igihugu itakomeza gufatirwa i Kinshasa gusa.
Kimwe mu byibanzweho mu ijambo rya Tshisekedi ni uburyo abazitabira ibi biganiro bazatoranywa.
Perezida wa Congo yavuze ko kutemererwa kwitabira ibiganiro bitagomba gushingira ku bitekerezo bya politiki umuntu afite, ishyaka rye, aho akomoka, ururimi, ubwoko cyangwa idini.
Icyakora, yashyizeho umurongo avuga ko abatwara intwaro barwanya Leta ya Congo, bigaruriye ibice by’igihugu cyangwa bakorera inyungu z’amahanga, batazahabwa umwanya wo kwitabira ibiganiro nk’abahagarariye uruhande rwa politiki.
Mu ijambo rye, Tshisekedi yavuze ko muri iki gihe uwo murongo ureba cyane cyane abo ashinja gukorera inyungu z’u Rwanda.
Nubwo atavuze izina ry’umutwe runaka, amagambo ye yumvikanye nk’aho yerekeza kuri AFC/M23, umutwe urwanya ingabo za Leta mu burasirazuba bwa Congo. Kinshasa ishinja u Rwanda kuwushyigikira, mu gihe Kigali imaze igihe ihakana ko ishyigikira M23 mu buryo bushyirwa imbere na Leta ya Congo.
Perezida Tshisekedi yanagarutse ku kibazo cy’uko intsinzi ya gisirikare idakwiye kuba inzira yo kubona ububasha bwa politiki.
Yashimangiye ko gutwara intwaro no kwigarurira ibice by’igihugu bitagomba guha umutwe uwo ari wo wose uburenganzira bwo guhabwa umwanya wihariye muri politiki.
Ibi bigaragaza ko ubutegetsi bwa Kinshasa budateganya guha AFC/M23 umwanya wa politiki hashingiwe ku bice by’igihugu uwo mutwe ugenzura cyangwa ku mbaraga za gisirikare ufite.
Tshisekedi kandi yavuze ko amateka y’igihugu n’ibibazo byagiye bikomoka ku ntambara bidakwiye kuba impamvu Congo yemera ibikorwa bishobora guhungabanya ubusugire bwayo.
Congo imaze imyaka myinshi ihanganye n’ibibazo by’umutekano, cyane cyane mu burasirazuba bw’igihugu. Mu myaka ishize, hagiye habaho amasezerano atandukanye agamije guhagarika intambara no kugarura amahoro, ariko amwe muri yo ntiyabashije gutanga umuti urambye.
Tshisekedi yavuze ko Abanye-Congo bagomba kwibaza impamvu amasezerano menshi y’amahoro yagiye asinywa ariko ntabashe gukumira ko amakimbirane yongera kubura.
Ibiganiro bishya yabishyize mu rwego rwo gushaka uburyo bwo kurengera ubusugire bwa Repubulika, gukomeza amahoro, kubungabunga ubumwe bw’igihugu no kurinda inyungu z’ingenzi za Congo.
Nubwo gahunda yatangajwe igamije guhuza Abanye-Congo, hari ikibazo cy’uko bamwe mu bafite uruhare mu bibazo by’umutekano bashobora gusigara hanze.
Abashaka ko ibiganiro by’igihugu bitanga umusaruro urambye bashobora gusaba ko byitabirwa n’impande zitandukanye, harimo abatavuga rumwe n’ubutegetsi ndetse n’abagize uruhare mu ntambara yo mu burasirazuba.
Icyemezo cya Tshisekedi cyo gushyiraho umurongo uca ku ruhare rw’imitwe yitwaje intwaro gishobora rero kuba imwe mu ngingo zizateza impaka mu gihe Congo izaba itangiye gutegura no gushyira mu bikorwa iyi gahunda.

